Panorama
Ubushinwa bwafashe icyemezo cyo gufungura inzira nshya zo mu nyanja zihuza ibyambu byabwo na Afurika, hagamijwe kugabanya igihe n’ikiguzi cyo kugeza ibicuruzwa ku masoko. Afurika ikura ibicuruzwa byinshi mu Bushinwa bigatwara igihe kinini n’ikiguzi kiremeye kugira ngo bigere ku babitumije.
Muri iki gihe ibibazo by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje gutumbagira ndetse n’ikiguzi cy’ubwikorezi gikomeje gukoma mu nkokora ubucuruzi mpuzamahanga, Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa yafashe umwanzuro wo gushakira umuti icyo kibazo, no koroshya ubuhahirane.
Nk’uko tubikesha Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI), iki gihugu cyamaze gushyiraho inzira nsha zo mu mazi zigeza ibicuruzwa muri Afurika bidaciye ku bindi byambu.
U Bushinwa bukomeje kwagura imikoranire y’ubucuruzi n’ibihugu bya Afurika, kuko mbere yo ku wa 1 Gicurasi uyu mwaka, hatangira gahunda yo gukuraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu 53 bya Afurika byinjira ku isoko ryabwo.
Icyo cyemezo gitegerejweho kuzamura ubuhahirane hagati y’impande zombi, cyane cyane ko ibibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwo hagati byatumye Ubushinwa butangira gutekereza gukura peteroli na Gaze mu bihugu bigize uyu mugabane.
Icyambu cya Port of Tianjin ni cyo cyabimburiye ibindi mu gufungura umurongo mushya ujya muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Mata (04). Uwo murongo wagabanyije igihe cyo gutwara ibicuruzwa binyuzwa kuri icyo cyambu, kiva ku minsi 50 kigera ku minsi 40, aho amato ahakorera ashobora gutwara kontineri zigera ku 11,000.
Mu cyambu cya Port of Qingdao, hafunguwe indi nzira ijya ku byambu bya Tema na Lagos mu majyaruguru ya Afurika, aho amato 13 azajya ayinyuramo buri cyumweru.
Na Port of Yantai hafunguwe inzira eshatu nshya zerekeza muri Algeria, Namibia n’ahandi. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, mu gihe ibicuruzwa byahanyuze byerekeza muri Afurika byarenze toni Miliyoni ebyiri.
Izi nzira nshya zidaca ku bindi byambu zitezweho kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, kwihutisha ubucuruzi ndetse no gukomeza gushyira Afurika mu murongo w’ingenzi w’ubuhahirane bw’Ubushinwa.


















































































































































































