Igiraneza Samuel w’imyaka 13 yagiye gucukura amabuye y’agaciro ikirombe kiramugwira arapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Nyakigezi, Akagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi biba kuri iki Cyumweru tariki 10, Gicurasi, 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Nsengiyumva Pierre Célestin avuga ko uwo mwana yajyanye na bagenzi be batatu, gucukura amabuye y’agaciro muri Kampani ifite ibyangombwa bya Rwanda Mining Board, ikirombe kiramugwira, bagenzi be babibonye bayabangira ingata.
Gitifu ati: “Uyu mwana yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, kandi amakuru dufite ni uko atajyaga asiba ishuri.”
Avuga ko bakimara kumenya amakuru ko ikirombe cyamugwiriye, biyambaje abakozi b’ikigo cyari gisanzwe kihacukura kugira ngo bamukuremo.
Imirimo yo kumurokora yatangiye saa kumi n’ebyeri za mu gitondo, bamukuramo hashize akanya.
Gitifu avuga ko bakurikiranye basanga habayeho uburangare bw’ababyeyi ndetse na ba nyiri Kampani.
Ati: “Ntabwo turamenya uwakoreshaga uwo mwana, ndetse n’abagura ayo mabuye asanzwe acukura kuko we na bagenzi be basanzwe bitwikira iminsi bakajya gucukura ntibige.”
Gusa Gitifu Nsengiyumva avuga ko ba nyiri Kampani bababwiye ko bataherukaga kuhakorera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko ikirombe uyu mwana yaguyemo gisanzwe gikorerwamo, akavuga ko uyu mwana yagiyeyo ari ku Cyumweru abakozi baruhutse.
Ati: “Tuributsa ababyeyi inshingano zabo ko bakwiriye kwita ku burere bw’abana bakabarinda kujya muri ibyo bikorwa.”
CIP Kamanzi Hassan avuga ko inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ku rupfu rw’uyu mwana kandi ko hari abari kubibazwa.
Polisi yihanganishije umuryango we, isaba abaturage kuba maso no gutangira amakuru ku gihe y’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bushyira Ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Umurambo wa Igiraneza Samuel wajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzumwa.

















































































































































































