Abayobozi ba Uganda n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahagarariye isinywa ry’amasezerano mashya atandatu y’imikoranire.
Ayo arimo ayo gukomeza bya gisirikare bihuriweho bise ‘Operation Shujaa’ byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko mu bice bya Beni, Ituri na Lubero bigamije guhashya ADF.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11, Gicurasi, 2026 i Kampala nibwo abahagarariye impande zombi bayasinyiye imbere ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Félix Tshisekedi wa Congo.
Ni amasezerano mashya atandatu y’imikoranire arimo ayo kwagura ubukungu n’urujya n’uruza, ayo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukuraho amafaranga asabwa abashaka viza.
Arebana n’imikoranire ya gisirikare mu kiswe Shujaa yo yavuguruwe ngo Uganda ikomeze ikorane na DRC mu kurwana n’abarwanyi ba ADF bari mu bice imaze yarayogoje muri Beni, Ituri na Lubero.
Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano yo guteza imbere imishinga ihuriweho irimo imihanda n’ibindi bikorwaremezo bigamije guteza imbere ubuhahirane.
Nyuma yabyo kuri X, Perezida Museveni yahanditse ko ashima amasezerano impande zombi zasinyanye kuko azateza imbere abaturage, akaganisha ibihugu mu nzira nziza.

















































































































































































