Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Ntushobora gutwara umukobwa wange udafite PhD – Umubyeyi wo muri Tanzaniya

Uyu mubyeyi yatangaje ko udashobora kurongora umukobwa we udafite impamyabumenyi ya PhD

Umubyeyi wo muri Tanzania yavuze amagambo yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko adashobora gushyingira umukobwa we umuntu utarize kugeza ku rwego rwa PhD.

Uyu mubyeyi ukomoka mu bwoko bw’Abahaya yavuze ko urwego rw’uburezi abana be bagezeho rutuma atemera ko bashakana n’abantu badafite amashuri yo ku rwego rwo hejuru, ibintu byakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro cye yagize ati: “Mu by’ukuri ibyo ni nk’igitutsi ku rwego runaka. Ntushobora kurongora umukobwa wanjye, uzamwangiriza mu mitekerereze no mu bwenge. Kuko abana banjye bose bafite impamyabumenyi za PhD, ndetse ushobora no kumutesha ibyo yize n’ubumenyi yakoresheje mu masomo ye.”

Aya magambo yahise atangira gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko umubyeyi afite uburenganzira bwo kwifuriza abana be abo bangana mu rwego rw’ubumenyi, mu gihe abandi banenze uburyo yashyize imbere amashuri kurusha indangagaciro n’imico.

Ubwoko bw’Abahaya bo muri Tanzania busanzwe buzwiho guha agaciro uburezi, ndetse hari imvugo ikunda kuvugwa mu buryo bwo gutebya igira iti “itwe turi banshomire tukashoma weyitu nembwa za soma”, bishatse kuvuga ko no mu rugo rwabo uburezi bufatwa nk’ikintu cy’ingenzi cyane.

Iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bagiye bagaragaza uko babona isano iri hagati y’urwego rw’amashuri n’ubuzima bw’abashakanye.

Uyu mubyeyi utavuzwe amazina yatangaje ko udashobora kurongora umukobwa we udafite impamyabumenyi ya PhD

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities