Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko hari intambwe imaze guterwa mu guhuza ireme ry’uburezi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, aho bamwe mu banyeshuri barangiza amasomo yabo baba bamaze kubona akazi mbere yo guhabwa impamyabumenyi.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi, mu ruzinduko rw’abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi n’abo mu HEC muri Koreji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).
Uru ruzinduko ruri mu gahunda nshya igamije kwegera amashuri makuru na za kaminuza hagamijwe gusuzuma imikorere yazo, kurebera hamwe aho zikeneye kongererwa imbaraga no kureba uko amasomo atangwa yarushaho guhuza n’ibisabwa ku isoko ry’umurimo.
Prof. Kayihura yavuze ko iyi kaminuza yashyize imbaraga mu gutegura abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rw’umurimo, by’umwihariko binyuze mu bikoresho bigezweho na laboratwari zifasha mu myigire ifatika.
Yagaragaje ko ibigo bitandukanye bikomeje kugana iyi kaminuza bisaba abanyeshuri bajya gukora muri byo, ibintu agaragaza nk’ikimenyetso cy’icyizere isoko ry’umurimo rifitiye ireme ry’uburezi itanga.
Yagize ati: “Hari n’ikigo kiza kigasaba abanyeshuri nka 50. Tujya kubaha impamyabushobozi abarenga nka 300 muri bo baramaze kubona akazi, batangira kubafata bataranarangiza.”
Nubwo hari ibyo yishimira byagezweho, yavuze ko hakiri imbogamizi zirimo umubare muto w’abarimu n’abakozi ugereranyije n’ubwiyongere bw’abanyeshuri.
Yagize ati: “Imibare y’abanyeshuri irazamuka cyane ariko ntabwo izamukana n’iy’abarimu. Batwijeje ubufasha butandukanye.”
Yanashimiye inkunga ikomeje gutangwa na Minisiteri y’Uburezi, ashimangira ko hagikenewe kongera ibikorwa remezo n’ibikoresho byifashishwa mu myigire kugira ngo bijyane n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abanyeshuri.
Kugeza ubu, Kaminuza y’u Rwanda igizwe n’amakoleji arindwi n’amashami 13 yigisha amasomo atandukanye, ikaba ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 33, barimo abasaga 600 baturuka hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga















































































































































































