Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Panafrican Movement yakanguriye urubyiruko rwa ICK na HAIP kwimakaza indangagaciro

Mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi w’Afurika (Africa Liberation Day) uba buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, urubyiruko rwiga muri Ishuri rikuru Gatolika ya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi) na Hanika Anglican Integrated Polytechnic rwakanguriwe kugira uruhare mu rugendo rwo kubaka Afurika yigenga, yunze ubumwe kandi ishoboye kwigira.

Iki gikorwa cyateguwe na Panafrican Movement ishami rya Muhanga, cyabereye kuri Stade ya Muhanga, gitangizwa n’umukino wa gicuti wahuje aya mashuri yombi. Abateguye iki gikorwa bavuga ko bifashishije siporo nk’uburyo bwo guhuza urubyiruko no kurushishikariza kuganira ku hazaza h’umugabane wa Afurika.

Mu biganiro byatanzwe, abanyeshuri basobanuriwe amateka ya Afurika, urugendo rwo kwibohora, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere umugabane no kurinda indangagaciro ziwuranga.

Umuyobozi wa PAM mu Karere ka Muhanga, Theobard Shyaka, yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwigira kwa Afurika no kuyiteza imbere. Yagize ati: “Urubyiruko rufite inshingano zo gukunda no gukorera umugabane wacu kuko ari rwo mbaraga zawo z’uyu munsi n’ejo hazaza. Rukwiye gufata iya mbere mu kuwuteza imbere.”

Na ho Nyirabega Etari yashimangiye ko ibikorwa bya PAM bikwiye kugera mu nzego zose z’ubuzima bw’Abanyafurika, hagamijwe kwimakaza umuco wo kwigira no kudategereza inkunga z’amahanga nk’ishingiro ry’iterambere.

Yagize ati: “Intego ni uko Afurika yibohora ku buryo burambye. Abantu bose kuva mu mashuri kugeza mu nzego za Leta bagomba kumva ko batagomba gutega amaboko, ahubwo bagomba kwigira nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika.”

Nyuma y’ibiganiro, amakipe y’umupira w’amaguru y’aya mashuri yakinnye umukino wa gicuti warangiye ICK itsinze HAIP ibitego 3-1, mu mukino wari ugamije gushimangira ubusabane n’ubumwe hagati y’urubyiruko.

Abitabiriye iki gikorwa banahawe ibiganiro ku cyerekezo cya Afurika cya 2063 ndetse no ku kamaro ko kwimakaza gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe mu kubaka umugabane ushoboye guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Hakozwe urugendo rwavuye ku karere ka Muhanga rugamije ubukangumbaga bw’umunsi wo kwibohora kw’Afurika binyuze mu mukino wa gicuti

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities