Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko ibizamini bya Leta by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rusange n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TSS) bizatangira ku wa 14 Nyakanga bikarangira ku wa 23 Nyakanga 2026.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’imyuga bazakora ibizamini by’amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro, harimo Software Development, Cyber Security, Artificial Intelligence, Networking, Multimedia Production n’andi mashami ajyanye n’isoko ry’umurimo.
NESA yavuze ko abanyeshuri ba TSS bamaze gukora Integrated Assessments (IA) hagati ya 1 na 19 Kamena 2026, inasaba abanyeshuri, abarimu n’ibigo by’amashuri gukurikiza neza ingengabihe no kwitegura ibizamini kugira ngo bizakorwe neza kandi mu mucyo.
INGENGABIHE:
























































































































































































