Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba FPR-Inkotanyi ku ndangagaciro n’icyerekezo cy’Umuryango

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’uyu Muryango, bibanda ku mateka yawo, indangagaciro uwuranga ndetse n’uruhare ukomeje kugira mu kubaka u Rwanda no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Iyi nama yabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, ku Cyicaro Gikuru cya FPR-Inkotanyi giherereye mu Intare Conference Arena i Rusororo. Yagarutse ku buryo abayobozi bakwiye gukomeza kwimakaza imiyoborere ishingiye ku gukorera abaturage, kubazwa inshingano no kubaka abanyamuryango bafite indangagaciro zishingiye ku mahame y’Umuryango.

Ibi biganiro byakurikiye Inama ya Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi yabaye ku wa 17 Nyakanga 2026, aho hafatiwe imyanzuro igamije gukomeza gushimangira umurongo w’iterambere ry’Igihugu, kwigira no kurinda ibyagezweho mu bumwe bw’Abanyarwanda. Hanagarutswe ku gukomeza kubaka igihugu gifite ubudaheranwa, aho buri Munyarwanda yumva afite uruhare mu iterambere ryacyo.

Abayobozi bitabiriye iyi nama bongeye kwiyemeza kurushaho kwegera abaturage, kunoza imitangire ya serivisi no gukemura ibibazo bibareba mu gihe gikwiye, by’umwihariko baharanira kurwanya akarengane no gukomeza kubaka icyizere abaturage bafitiye inzego z’ubuyobozi.

Umuryango FPR-Inkotanyi ukomeje kwegera imyaka 40 ushinzwe, nyuma yo gushingwa mu 1987. Mu biganiro byabaye, hanagarutswe ku nshingano zo gusigasira umurage wawo no gukomeza kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, ubudaheranwa n’iterambere rirambye.

Perezida Kagame yakomeje gushimangira ko urubyiruko rukwiye kongererwa ubushobozi no guhabwa umwanya mu miyoborere n’iterambere ry’Igihugu, kugira ngo rukomeze gusigasira umurage wa FPR-Inkotanyi no gutanga umusanzu mu gukomeza kuzamura isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities