Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Kagame yavuze ko politiki nyayo igomba gukemura ibibazo aho kubyongera

Perezida Kagame mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko ishingiro rya politiki ari ugushakira ibisubizo ibibazo abaturage bafite, aho kuba urubuga rwo kubeshya, guhimba no guteza urwikekwe.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo, yahuje abanyamuryango basaga ibihumbi bibiri hamwe n’abashyitsi batandukanye. Ni inama yanarebye ku rugendo rw’umuryango FPR Inkotanyi mu myaka 32 ishize igihugu kibohowe.

Mu gutangiza iyi nama, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Christophe Bazivamo, yashimiye abanyamuryango uruhare bagize mu kubaka igihugu no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko FPR ikwiye gukomeza kurangwa na politiki ishingiye ku gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage aho kwinjira mu makimbirane adafitiye igihugu akamaro.

Yagize ati: “Ubundi abantu bavuga RPF cyangwa andi mashyaka bikajya muri Politike politike ikaba rwaserera. Politike jye numva ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo. Nta yindi politike.Politiki y’ibinyoma no guhimba no kubeshya no gushakisha uko watirisha…..bimwe mwita gushushanya rimwe na rimwe ibyo biguha ibindi bibazo ntabwo biguha ibisubizo ahubwo byongera ibibazo ku byo wari ufite”.

Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu, avuga ko bugomba gushingira ku nyungu zisangiwe aho buri ruhande rugira icyo rutanga.

Ati: “Nujya gufatanya n’abandi urabanza wowe ukumva ikikurimo ufite ni iki wowe utanga kugirango uhuze n’icyo undi atanga mwese mubigiremo inyungu ari wowe ari n’uwo mufatanyije”.

Yavuze kandi ko Afurika igifite ikibazo cyo kudaha agaciro ubushobozi bwayo, bikaba bituma ihora itegereje inkunga cyangwa ubufasha buturutse ahandi. Yashimangiye ko umugabane ukwiriye kubanza kubaka ubushobozi bwawo no kubyaza umusaruro umutungo ufite kugira ngo ube umufatanyabikorwa wubahwa ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kwirinda umuco wo kwiyumva nk’abadafite icyo batanga, avuga ko iterambere rirambye rizagerwaho ari uko ibihugu bishyize imbere kubaka ubushobozi bishingiye ku byo bifite, aho guhora bishingira ku nkunga z’amahanga. Yagaragaje ko iyo nzira ari yo izatuma Afurika irushaho kugira ijambo n’icyizere mu mubano wayo n’andi mahanga.

Perezida Kagame mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities