Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Abanyamabanga bahoraho bashya muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) no muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MINIYOUTH), nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026.
Iryo tangazo rigira riti: “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112; none ku wa 15 Nyakanga 2026, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bakurikira: Bwana Ngabo Brave Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo na Bwana Ishungure Parfait, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi”.
Muri izi mpinduka, Ngabo Brave Olivier wigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yimuriwe muri Minisiteri ya Siporo avuye muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, aho yari amaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga Uhoraho. Yasimbuwe na Ishungure Parfait, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mushya muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Ibumoso Ngabo Brave Olivier yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, iburyo Ishungure Parfait, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi



























































































































































































