Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yasabye inzego z’ubutabera gutangira gukurikirana ibibazo by’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta byagaragaye mu bigo bitandukanye, aho hari amafaranga menshi bavuga ko yakoreshejwe ariko hakabura ibimenyetso bihagije byerekana icyo yakoze.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, ubwo PAC yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite raporo yakozwe nyuma yo kugenzura imicungire y’umutungo n’imari mu nzego zitandukanye za Leta.
Mu byagaragajwe, PAC yasabye ko hakorwa iperereza ku kigo Rwanda Ultimate Golf Course Ltd (RUGC Ltd), gifitanye isano na RSSB, nyuma yo kugaragara ko hari amafaranga arenga miliyari 1.5 y’u Rwanda yakoreshejwe mu kugura ibikoresho byo mu gikoni byari bigenewe hotel itari yubakwa, kandi hakaba hatarakozwe isesengura rigaragaza ko byari bikenewe muri icyo gihe.
Raporo inavuga ko ibyo bikoresho bimaze igihe bibitswe mu bubiko bukodeshwa, aho RSSB ikomeza kwishyura amafaranga y’ubukode buri kwezi kuva mu mwaka wa 2023. PAC yasabye kandi ko hasobanurwa uburyo amafaranga arenga miliyari 3.4 y’u Rwanda yakoreshejwe kuko ngo nta nyandiko zihagije zibyemeza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) na cyo cyashyizwe mu bigomba gukorwaho iperereza ku mafaranga arenga miliyoni 45 Frw yishyuwe mu mushinga wo gushyira ubwatsi bw’ubukorano kuri Sitade ya Huye, aho PAC ivuga ko ibisobanuro birambuye ku mirimo yakozwe bitaboneka.
Muri Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo yasabye ko hakorwa iperereza ku mafaranga arenga miliyoni 340 Frw yongewe ku masezerano y’umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye mu bitaro bya Muhima na Bushenge, mu gihe amasezerano y’ibanze atari yaravuguruwe.
PAC yanasabye ko hakurikiranwa Ikigo RICA ku mafaranga miliyoni 18.9 Frw yishyuwe impuguke arenze ayo zagombaga guhabwa, ndetse na RTB ku mafaranga arenga miliyoni 12 Frw yakoreshejwe mu mushinga wo kwagura Rwanda Coding Academy i Nyabihu.
Mu Mujyi wa Kigali, Abadepite bagaragaje impungenge ku mitangire y’isoko ryo kugura imodoka y’isuku rifite agaciro ka miliyoni 149 Frw, ndetse n’irindi soko rya miliyoni 140 Frw ryo kugura ibiturikirizwa mu birori (fireworks), bavuga ko ryatanzwe hatabayeho ipiganwa risanzwe.
PAC kandi yasabye ko hakorwa iperereza ku Karere ka Bugesera ku mafaranga arenga miliyoni 168 Frw yishyuwe mu kwimura ibikorwa byagombaga kuva ahazanyuzwa umuhanda mu Mujyi wa Nyamata, ariko hakabura ibisobanuro bihagije by’icyo yakoreshejwe.
Uretse ibyo, Abadepite basabye ko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yitaba Inteko agasobanura ibibazo byagaragaye muri WASAC, birimo imicungire y’imishinga, imitangire y’amasoko, serivisi z’amazi zidahagije ndetse n’igihombo giterwa n’amazi atunganywa ntagerere ku bayakeneye.
Banifuje kandi ko Minisitiri w’Uburezi azitaba Inteko akagira icyo avuga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa bijyanye no gutinda gucapa no kugeza ibitabo mu mashuri, ibintu byagize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo yakozwe nyuma yo kugenzura imicungire y’umutungo n’imari


























































































































































































