Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Francis Gatare: Afurika ikwiye guhindura imyumvire no kwigira kugira ngo itere imbere

Gatare Francis Umuyobozi wa African School of Governance

Umuyobozi w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, African School of Governance (ASG), Francis Gatare, yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gutegereza ibisubizo biva hanze, ahubwo ko Abanyafurika bakwiye guhindura imyumvire, bakagira uruhare mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo by’umugabane.

Gatare yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026, ubwo yari mu nama The Africa Mindset Reset Forum yabereye muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n’abasaga 2,500 barimo abayobozi, inzobere n’abahagarariye inzego zitandukanye.

Yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe imyumvire n’uburyo bw’imiyoborere Afurika ikeneye kugira ngo igere ku iterambere rirambye, cyane cyane mu kubaka igisekuru gishya cy’abayobozi bafite ubushobozi n’indangagaciro zishingiye ku nyungu z’umugabane.

Gatare yavuze ko igitekerezo cyo gushinga ASG cyaturutse ku isesengura ryerekanye ko Afurika idafite ikibazo cyo kubura abantu bafite impano, ubushobozi cyangwa icyerekezo, ahubwo ko hakenewe imyumvire mishya n’imiyoborere iboneye.

Ati: “ASG ryashinzwe kugira ngo rifashe gufata ibyemezo bihamye kandi bifite icyerekezo. Ni ishuri kandi ryabaye uburyo bwo kwimakaza ubufatanye bw’Abanyafurika, hagamijwe guteza imbere imiyoborere ihamye no guhuza politiki zashyizweho.”

Yavuze ko iri shuri rigamije kandi guteza imbere imitangire ya serivisi ishingiye ku bisubizo, no gufasha abayobozi kugira imyumvire ibafasha gukorera abaturage no guteza imbere ibihugu byabo.

Francis Gatare yavuze ko uburyo umuntu atekereza bugira uruhare mu myitwarire ye, amahitamo akora ndetse n’ibyo ashobora kugeraho. Ati: “Imyumvire igena uko umuntu yitwara, ishingira ku mahitamo, ku kamenyero, ku buzima twahisemo kubamo, ibyo twanyuzemo kuva kera, imigirire n’imico twize. Kubera ko ari amahitamo, tugomba gushyiraho imyumvire dushingiye ku byo twiyemeje gukora.”

Yagaragaje ko imwe mu myumvire ikwiye guhinduka ari iyo kwishingikiriza ku bandi, aho umuntu ategereza ko hari undi uzabanza kumuha ubufasha aho kwishakira ibisubizo.

Yavuze kandi ko imyumvire yo kwibona nk’abahohotewe ishobora gutuma abantu batagira ubushake bwo guhangana n’ibibazo bafite.

Ati: “Imitekerereze yo kwiyumvamo ko turi abanyantege nke kandi duhohoterwa na yo iracyiganje, kandi yaremagaje benshi. Yego, Afurika yararenganyijwe cyane, bituma bamwe biheba, bakemera ibibaye nk’aho nta cyo babikoraho, ku buryo bananirwa no kubirwanya n’iyo byaba ari akarengane kagaragara cyane. Nyamara umuntu ashobora guhitamo guhangana mu buryo buboneye aharanira ukuri n’ibimukwiye.”

Gatare yanagaragaje imyumvire yo kubona inyungu y’undi nk’igihombo cyawe nk’indi mbogamizi ikwiye kuvaho. Ati: “Iyo umuntu atekereza ko amahirwe n’umutungo bihari ari bike, ku buryo ibyo undi abonye ari nk’ibyo anyambuye, bituma benshi badashobora gukorana n’abandi cyangwa gufatanya, ndetse n’igihe hari amahirwe yo kongera ibyo buri wese ashobora kungukiramo.”

Yashimangiye ko Abanyafurika bakwiye kubona ko ubufatanye bushobora gutuma amahirwe n’umutungo byiyongera, aho guhangana ku byaboneka bike.

Gatare yavuze ko mu rwego rwo gusubiza ibibazo Afurika ihura na byo muri iki gihe, hakenewe imyumvire mishya yise Meta-Africanism. Yasobanuye ko Pan-Africanism yagize uruhare rukomeye mu guhuza Abanyafurika, kubafasha kurwanya ubukoloni no guharanira ko Afurika ibona ubwigenge n’agaciro ka muntu.

Icyakora, yavuze ko Afurika n’Isi byahindutse mu myaka isaga 60 ishize, bityo hakenewe uburyo bushya bwo guhangana n’amarushanwa n’ibibazo by’iki gihe.

Ati: “Ni ukuri kuvuga ko nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika gifite imbaraga cyangwa ubushobozi bwo guhangana n’isi y’uyu munsi cyonyine. Ibi bisaba urugamba rushya rwo kwibohora, ruzasaba imitekerereze nshya ishingiye ku bufatanye.”

Yavuze ko Meta-Africanism ishingiye ku guhuza imbaraga, kubaka hamwe no gukorana mu buryo butuma ibihugu bya Afurika bibasha guhangana n’ibibazo bihuriweho, agira ati: “Meta-Africanism ni intambwe ikurikira ya Pan-Africanism, igamije guhangana n’ibibazo by’iterambere rya Afurika muri iki gihe hakoreshejwe uburyo bushya.”

Yasobanuye ko iyi myumvire nshya idasaba Abanyafurika guhora bibanda ku guhangana n’ibibazo byo hambere, ahubwo ko ikwiye kubafasha kuva mu myumvire yo kurwanya gusa bakajya mu bikorwa byo kubaka no gushyira mu bikorwa ibisubizo.

Ati: “Iduhindurira imitekerereze, tukava ku guhangana no kurwanya gusa, tukajya ku kubaka no gushyira mu bikorwa dufite imitekerereze yubaka.”

Gatare yavuze ko ASG irimo gutegura uburyo bushya bw’ubushakashatsi n’uburezi buzibanda kuri Meta-Africanism, hagamijwe kumenya imyumvire n’imiyoborere bishobora gufasha Afurika kugera ku musaruro wifuza.

Ati: “Ubushakashatsi bwacu ntibuzagarukira gusa ku gusobanura ibibazo bya Afurika. Buzibaza biti: Ni iyihe mitekerereze yatuma tugera ku musaruro? Ni ubuhe buyobozi n’inzego byadufasha guhindura Afurika? Ni iyihe mico yatuma habaho impinduka? Kandi imyemerere y’abayobozi igira izihe ngaruka ku musaruro?”

ASG iteganya gukorana n’ibindi bigo by’ubushakashatsi n’amahugurwa byo muri Afurika, inzego za Leta ndetse n’abaturage, mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n’imiyoborere ishingiye ku bisubizo.

Gatare yasabye abitabiriye inama kumva ko buri wese afite uruhare mu kugena ejo hazaza h’umugabane. Yagize ati: “Twese turi abayobozi hano. Ejo hazaza ha Afurika hazagenwa n’amahitamo dukora buri wese ku giti cye, ariko kandi hazagenwa n’imitekerereze duhitamo kwakira no gushyira mu bikorwa kugira ngo tugere kuri Afurika twifuza.”

Yasoje ashimangira ko inama nk’iyi idakwiye kurangirira mu biganiro gusa, ahubwo ko ikwiye kuba intangiriro y’ubushakashatsi, impinduka mu mitekerereze n’ibikorwa bifatika bigamije gufasha Afurika kugera ku iterambere rirambye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities