Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Abayobozi b’uturere 8 barangije manda ebyiri zigenwa n’itegeko

Mu gihe amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe kongera kuba mu mezi ari imbere, abayobozi 27 bagize komite nyobozi z’uturere ntibazagaruka muri izi nshingano, nyuma yo kurangiza manda ebyiri ziteganywa n’amategeko.

Muri aba harimo abayobozi b’uturere umunani, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu 12 ndetse n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage barindwi.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, abayobozi b’uturere barangije manda ebyiri barimo Mutabazi Richard wa Bugesera, Mbonyumuvunyi Radjab wa Rwamagana na Gasana Richard wa Gatsibo.

Mu Ntara y’Amajyepfo harimo Rutaburingoga Jerome wa Gisagara, Sebutege Ange wa Huye, Habarurema Valens wa Ruhango na Kayitare Jacqueline wa Muhanga.

Iburengerazuba ifite umuyobozi umwe usoje manda ebyiri, ari we Mukandayisenga Antoinette wayoboraga Nyabihu. Mu Ntara y’Amajyaruguru, abayobozi b’uturere bose bari bamaze manda imwe.

Bamwe muri aba bayobozi bamaze igihe mu buyobozi bw’uturere kandi bagiye bakomeza kuyobora nubwo mu bihe bitandukanye habaga impinduka mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Rwamagana

Mbonyumuvunyi Radjab yatangiye kuyobora Akarere ka Rwamagana mu 2016. Raporo ya EICV7 yo mu 2024 igaragaza ko umubare w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene wagabanutse ukava kuri 29,5% mu 2017 ukagera kuri 23,8% mu 2024.

Mu gihe cye, Rwamagana yegukanye umwanya wa mbere mu mihigo inshuro ebyiri zikurikiranya, muri 2016/2017 na 2017/2018.

Asize aka karere gafite icyanya cy’inganda gifite hegitari 80,2 kirimo inganda 29, mu gihe abaturage bagera kuri 93% bafite amazi meza, naho abagerwaho n’amashanyarazi bakaba barenga 88%.

Akarere kandi gafite kilometero 30 z’imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Rwamagana ndetse n’ibishanga byuhirwa bifite ubuso burenga hegitari 300.

Gatsibo

Gasana Richard yatangiye kuyobora Gatsibo mu 2015. EICV7 igaragaza ko ubukene muri aka karere bwari kuri 18,4% mu 2024.

Mu bikorwa byamuranze harimo imishinga y’amazi irimo umuyoboro wa Gihengeri n’uruganda rw’amazi rwa Muhazi, ndetse n’isoko rya Minago. Ibi byagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage barenga 80%.

Gatsibo kandi yongerewe ibikorwa remezo birimo kuvugurura ibitaro bya Ngarama na Kiziguro, kubaka imihanda ya kaburimbo muri Kabarore, Ngarama na Kiziguro, ndetse n’umuhanda Kiramuruzi-Gasange-Muhura ufite kilometero 35.

Hubatswe kandi gare za Kabarore na Kiramuruzi, mu gihe ibikorwa by’abikorera byiyongereye, birimo amahoteli. Akarere kandi kamenyekanye cyane ku ikawa yoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Bugesera

Mutabazi Richard yatangiye kuyobora Bugesera mu 2018. Mu 2017, abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bari 40,8%, ariko EICV7 igaragaza ko mu 2024 bari bamaze kugera kuri 23,7%, bivuze igabanuka rya 17,1%.

Muri manda ye, Bugesera FC yongeye kuzamura izina, ndetse siporo y’amagare iratera imbere.

Akarere kandi kagezweho n’imishinga y’imihanda ya kaburimbo ihuza Ngoma na Bugesera ndetse na Nyanza, uruganda rw’amazi rwa Kanzenze, imihanda yo mu Mujyi wa Nyamata, ndetse n’umushinga wa Smart Bugesera.

Hanubatswe isoko rigezweho mu Mujyi wa Nyamata.

Gisagara

Rutaburingoga Jerome wayoboraga Gisagara na we asoje manda ebyiri. EICV7 igaragaza ko ubukene muri aka karere bwagabanutse buva kuri 59,5% mu 2017 bugera kuri 45,6% mu 2024.

Muri manda ye, Gisagara yabonye umuhanda wa kaburimbo bwa mbere mu 2019, uva i Huye ukagera ku biro by’Akarere.

Hubatswe kandi Gymnase iherekeje ikibuga cy’umupira w’amaguru, mu gihe ibishanga byakomeje gukoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi.

Uruganda rwa Nyiramugengeri na rwo rwashyizwe mu bikorwa, rutanga akazi ku baturage.

Huye

Sebutege Ange yatangiye kuyobora Huye mu gihe aka karere kari gafite ubukene bwa 39,4% mu 2017. EICV7 igaragaza ko mu 2024 bwari bumaze kugera kuri 24,2%, bukaba bwaragabanutseho 15,3%.

Mu byo azibukirwaho harimo ibikorwa byo kuvugurura Umujyi wa Huye. Agace kazwi nk’ahitwa mu Cyarabu kari karafunzwe karongera karafungurwa, hanubakwa inyubako zitandukanye z’ubucuruzi.

Hubatswe kandi Gymnase i Mbazi, imihanda ya kaburimbo ndetse n’isoko rya Rango.

Ruhango

Habarurema Valens asoje kuyobora Ruhango nyuma y’imyaka ibiri ya manda. EICV7 igaragaza ko ubukene muri aka karere bwavuye kuri 26,2% mu 2017 bugera kuri 15% mu 2024.

Mu bikorwa byamuranze harimo imihanda ya kaburimbo itandukanye, harimo umuhanda uca kwa Yezu Nyirimpuhwe ukazenguruka Umujyi wa Ruhango.

Muri manda ye kandi, umusaruro w’uruganda rwa Kinazi warazamutse, ndetse akarere gashyiraho gahunda zo kumenyekanisha ubukerarugendo n’umuco binyuze mu bikorwa birimo ‘Turi mu Ruhango’ na ’Ruhango Icyeye’.

Muhanga

Kayitare Jacqueline na we asoje manda ebyiri ayobora Muhanga. EICV7 igaragaza ko ubukene muri aka karere bwavuye kuri 27,4% mu 2017 bugera kuri 15% mu 2024.

Muri manda ye, Umujyi wa Muhanga wagiye wongerwamo inyubako z’ubucuruzi nyinshi, bituma ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera.

Icyanya cy’inganda na cyo cyaragutse, cyakira inganda zitandukanye zirimo izikora isukari, sima n’ibindi bicuruzwa.

Hubatswe kandi imihanda ya kaburimbo myinshi mu Mujyi wa Muhanga, harimo n’umuhanda uhuza Muhanga na Karongi.

Nyabihu

Mukandayisenga Antoinette ni we muyobozi w’Akarere ka Nyabihu usoje manda ebyiri. EICV7 igaragaza ko ubukene muri aka karere bwagabanutse buva kuri 39,6% mu 2017 bugera kuri 20,2% mu 2024.

Mu bikorwa azibukirwaho harimo imihanda ya kaburimbo yo mu gace ka Gishwati ifite kilometero 93, Rwanda Coding Academy, ikusanyirizo ry’amata rya Mukamira ndetse n’ikorwa ry’amaterrasi y’indinganire ku buso burenga hegitari 8,000.

Mu mirenge yose ya Nyabihu hashyizwe ibigo nderabuzima, hanashyirwa ibikorwa remezo by’amashanyarazi.

Kugeza ubu, abaturage bafite amashanyarazi muri aka karere bagera kuri 92%, mu gihe abagerwaho n’amazi meza bangana na 87%.

Nubwo abayobozi barangije manda ebyiri batazongera kwiyamamarira iyo myanya, hari abandi bayobozi b’uturere bungirije barangije manda imwe gusa.

Aba bo bashobora kongera kugirirwa icyizere cyangwa bagasimburwa, bitewe n’uko amatora azagenda ndetse n’ibyemezo bizafatwa mu gihe cyo gutegura inzego nshya z’ubuyobozi bw’ibanze.

Muri rusange, manda zirangiye zizaba umwanya wo gusuzuma ibyo aba bayobozi bagezeho, ibyo basize ndetse n’uruhare rwabo mu iterambere ry’uturere bayoboye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities