Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ibyo muri Afurika, bikwiye kugira uruhare rugaragara mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa by’isanzure.
Ibi yabivugiye i Paris mu Bufaransa, mu nama mpuzamahanga yiga ku isanzure yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage. Iyo nama yahuje intumwa z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bigera kuri 120, zirimo abayobozi, abashakashatsi, inzobere mu byogajuru, abikorera n’abandi bafite aho bahuriye n’uru rwego.
Perezida Kagame yavuze ko uko ikoranabuhanga ry’isanzure rikomeza gutera imbere ari nako hakenewe uburyo mpuzamahanga bwo kurigenga no kurikoresha mu buryo bufite umurongo.
Yagize ati: “Iterambere ryihuta mu bijyanye n’isanzure rigomba kujyana n’amategeko mpuzamahanga asobanutse kandi yubahirizwa.”
Yagaragaje kandi ko amategeko agenga uru rwego adakwiye kwibanda ku bikorwa bya gisivili gusa, kuko ikoranabuhanga ry’isanzure rishobora no kugira uruhare mu bijyanye n’umutekano.
Ati: “Amabwiriza mpuzamahanga akwiye kwita ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’isanzure mu bikorwa bya gisivili n’ibijyanye n’umutekano, ndetse agateza imbere ubufatanye aho ari ngombwa.”
Umukuru w’igihugu kandi yanagarutse ku mbogamizi ibihugu bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere bihura na zo mu kubona ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho bifitanye isano n’isanzure.
Yavuze ko hari amabwiriza n’ibindi bibazo bigora iyoherezwa ry’ikoranabuhanga mu bihugu bimwe, bigatuma ubushobozi bwo kurikoresha no kuruteza imbere butagerwaho ku rugero rumwe.
Ati: “Kugira ngo ibihugu bitandukanye bibashe kugera ku ikoranabuhanga, ni ngombwa koroshya uburyo rikwirakwizwa, kuko inzitizi ziriherekeza zishobora gutuma ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho bitagera kuri bose.”
Perezida Kagame yasabye kandi ko ubufatanye mu bushakashatsi no mu kongerera ibihugu ubushobozi bushimangirwa, kugira ngo n’ibihugu bifite ubushobozi buke muri uru rwego bibashe gukoresha ikoranabuhanga ry’isanzure mu iterambere ryabyo.
Muri iki gihe, isanzure rimaze kugira uruhare rukomeye mu bukungu no mu buzima bwa buri munsi. Ikoranabuhanga ry’ibyogajuru rikoreshwa mu itumanaho, gukurikirana imihindagurikire y’ikirere, ubuhinzi, iteganyagihe, guhangana n’ibiza ndetse n’izindi serivisi.
U Bufaransa bwagaragaje ko urwego rw’isanzure rwagize impinduka zikomeye mu myaka 20 ishize, bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse no kwiyongera kw’ibihugu n’abikorera bashora imari muri uru rwego.
Iyi nama yabaye umwanya wo kuganira ku hazaza h’isanzure, ubukungu burushingiyeho, ubushakashatsi, umutekano n’uburyo ikoranabuhanga ryaryo ryakoreshwa mu buryo burambye kandi bufitiye akamaro ibihugu bitandukanye.















































































































































































