Depite Mukabalisa Germaine, uri muri manda ya kabiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko gukorera abandi no kwitanga ari indangagaciro yatangiye akiri umwana, nyuma zikamufasha mu rugendo rwe rw’ubuyobozi. Yize amashuri abanza i Gasogi, ayisumbuye i Mugambazi na Kanombe, mbere yo gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yize amategeko.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe yavuze ko ubwo yari akiri umunyeshuri, yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’urubyiruko, birimo ama-club na SCOUT. Yageze muri kaminuza ahita yinjira mu buyobozi bw’abanyeshuri biga amategeko, nyuma aba Komiseri ushinzwe Uburinganire mu muryango w’abanyeshuri bose. Avuga ko kuba mu buyobozi byamuhaye urubuga rwo kugeza ku bafata ibyemezo ibibazo yabonaga ku banyeshuri, cyane cyane iby’abakobwa.
Nyuma yo kurangiza kaminuza, ntiyahise abona akazi. Mu gihe yari atuye i Musanze, yafashe icyemezo cyo kujya ku murenge gukorera ubushake, aho yafashaga mu bikorwa bitandukanye birimo gahunda ya Hanga Umurimo.
Yakoresheje mudasobwa na internet by’umurenge ashaka akazi, aza kubona amahirwe yo gukora ikizamini n’ikiganiro cy’akazi. Yarabitsinze, ahabwa akazi, avuga ko ubukorerabushake ari bwo bwabaye inzira imwinjiza ku nshuro ya mbere mu kazi gahembwa.
Mukabalisa avuga ko atigeze akura arota kuba Umudepite, ahubwo ko yari afite icyifuzo cyo gukorera abantu no gukoresha amahirwe yabonaga. Igihe yakoraga muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yabonye uko amategeko ategurwa n’uko ibitekerezo by’abantu bishobora kugera ku bafata ibyemezo, bituma atangira gutekereza ku kuba umwe mu bagira uruhare muri izo gahunda.
Muri 2020, ubwo yabonaga amahirwe yo kwiyamamariza umwanya w’abagore mu Nteko, yavuze ko yagiye imbere y’abaturage afite intego yo kubahagararira no kubagezaho ibibazo byabo. Avuga ko akibona nk’umuhuza hagati y’umuturage n’abafata ibyemezo, aho iyo abajije Minisitiri ikibazo atabikora ku giti cye gusa, ahubwo aba ashaka igisubizo cy’umuturage wamuhaye amajwi.
Ku birebana n’amategeko, Depite Mukabalisa yavuze ko mu mategeko aheruka gutorwa, iry’umuryango ryo mu 2024 ari rimwe mu yamushimishije cyane kubera ko ryemera ko imirimo idahabwa umushahara ikorwa n’umugore ishobora kugira agaciro ikabarwa mu bihe bimwe.
Yagize ati: “Amategeko yo turayafite meza, arengera umugore ariko reka mvuge aheruka kuko hari aya kera tuzi. Ariko nk’itegeko ry’umuryango rya 2024 harimo ko imirimo idahemberwa ku mugore ishobora kugira agaciro ikanabarirwa icyo ni ikintu cyanshimishije cyane.”
Yagaragaje ko iyo ntambwe ari ingenzi kuko abagore benshi bamara amasaha menshi bakora imirimo yo mu rugo, nyamara akazi kabo ntikagaragare nk’akazi kazana amafaranga. Ku bwe, kuba amategeko yaratangiye gutekereza ku gaciro k’iyo mirimo ni intambwe mu kurushaho kumenya uruhare rw’abagore mu muryango.
Siporo yamuhesheje imidali mu marushanwa y’Abadepite
Nubwo atari yarigeze akina siporo mu buryo bw’umwuga, Depite Mukabalisa yaje guhitamo gusiganwa ku maguru ubwo Inteko yari itangiye kwitabira amarushanwa ahuza abadepite bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Nyuma y’ihagarikwa ry’amarushanwa mu gihe cya COVID-19, yitabiriye irushanwa ryasubukuwe mu 2022, ahitamo athletisme kuko volleyball na basketball atari azi gukina.
Yavuze ko yakoranye n’abatoza ariko akanashaka ubundi bumenyi ku giti cye, harimo kureba kuri YouTube uburyo bwo kwiruka neza. Mu 2022 yatangiye kwegukana imidali, maze mu 2023 ubwo irushanwa ryaberaga mu Rwanda, yiyemeza kongera imbaraga kugira ngo igihugu cye gihagarare neza.
Mu irushanwa ry’imetero 800, Mukabalisa avuga ko yabonye ko u Rwanda rutari rugaragara mu bakinnyi bari ku murongo wo gutangira, bituma yiyemeza kurwitabira nubwo atari bwo bwoko bw’isiganwa yari yandikishijemo. Mu isiganwa, yabanje gusigara inyuma ariko akomeza kongera umuvuduko, arangije afata uwo bari bahanganye maze yegukana umudali wa zahabu.
Depite Mukabalisa avuga ko siporo yamwigishije gukoresha amahirwe, kwihangana no kudacika intege. Kuva yatangira kwitabira aya marushanwa, amaze guhesha Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imidali myinshi, ibintu avuga ko byamwongereye inshingano zo gukomeza gukora cyane no guhagararira igihugu neza.




















































































































































































