Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ingengo y’imari ya miliyari 7.796 Frw izakoreshwa mu 2026/2027

Abadepite bagize Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2026. Iyi ngengo y’imari ingana na miliyari 7.796,2 Frw, ikaba yiyongereyeho 12% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.

Iri tegeko ryatowe n’Abadepite 63 bari bitabiriye inama yabaye ku wa 24 Kamena 2026. Imibare igaragaza ko umutungo mwinshi uzifashishwa muri iyi ngengo y’imari uzakomoka imbere mu gihugu ndetse no ku nguzanyo, bingana na 93% by’ingengo y’imari yose.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Odette Uwamariya, yavuze ko uru rwego rwo kwishakamo ubushobozi rugaragaza intambwe igihugu gikomeje gutera mu rugendo rwo kwigira. Yagaragaje kandi ko amafaranga ava mu misoro akomeje kugira uruhare runini mu kwinjiza umutungo wa Leta.

Mu buryo bw’imikoreshereze, ingengo y’imari isanzwe izatwara miliyari 5.306,5 Frw bingana na 68%, mu gihe ibikorwa by’iterambere byagenewe miliyari 2.489,7 Frw bingana na 32%. Urwego rw’ubukungu ni rwo ruzahabwa amafaranga menshi, rugenewe miliyari 4.900,8 Frw, rukurikirwa n’urw’imibereho myiza ruzahabwa miliyari 1.834,2 Frw, mu gihe urwego rw’imiyoborere ruzagenerwa miliyari 1.188,2 Frw.

Mu rwego rw’ubukungu, Leta iteganya gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kongera ubushobozi bw’inganda, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no guhanga imirimo mishya. Mu mibereho myiza, hazibandwa ku burezi bufite ireme, serivisi z’ubuzima, kurwanya igwingira n’imirire mibi, ndetse no gufasha abaturage kuva mu bukene.

Ku ruhande rw’imiyoborere, hateganyijwe gukomeza kunoza imitangire ya serivisi, gucunga neza umutungo wa Leta, guteza imbere uruhare rw’abaturage mu ifatwa ry’ibyemezo no gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano.

Depite Uwamariya yasobanuye ko nubwo ingengo y’imari ikomeza kwiyongera uko imyaka ishira, n’ibikenewe gukorwa na Leta bikomeza kwaguka. Ati “Byagaragaye ko n’ibikorwa biba bikeneye gukorwa bikomeza kwiyongera, ahanini bishingiye ku kuba turi Igihugu gihora gishaka kugera kuri byinshi.”

Nyuma y’isuzuma ry’umushinga wari watanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, hari amafaranga agera kuri miliyari 400 Frw yimuwe ava ku bikorwa bimwe ajyanwa ku byagaragaye ko byihutirwa kurushaho. Mu byongerewe ubushobozi harimo urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na gahunda zo kurengera abatishoboye.

Nubwo amafaranga yagenewe urwego rw’ubwikorezi yagabanutseho miliyari 2,4 Frw bitewe n’uko hari imishinga iri kugera ku musozo, Leta iteganya ko muri gahunda y’igihe giciriritse uru rwego ruzongera kongererwa ubushobozi.

By’umwihariko, amafaranga azifashishwa mu kubaka no gusana imihanda y’imigenderano yiyongereye ku buryo bugaragara, hagamijwe koroshya ubuhahirane n’iterambere ry’icyaro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities