Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Perezida Ndayishimiye agiye kugirira uruzinduko rw’akazi muri RDC

Perezida wa Burundi n'uwa RDC bagiye guhurira mu biganiro muruzindo rw'akazi Ndayishimiye Evaliste agiye kugirira muri iki gihugu

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ategerejwe mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Kinshasa, kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.

Uru ruzinduko rugiye kuba nyuma y’ubutumire yahawe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye bisanzwe biranga ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azakira mugenzi we ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya N’djili mbere y’uko bombi bakomereza mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru bizabera i Kinshasa.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa RDC agaragaza ko aba bakuru b’ibihugu bazaganira ku ngingo zitandukanye zireba inyungu z’ibihugu byombi, zirimo umutekano mu karere, by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kivugwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bazarebera hamwe uburyo bwo gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane mu guhangana n’indwara z’ibyorezo zirimo Ebola, ndetse banaganire ku zindi gahunda z’iterambere zihuriweho.

Nyuma y’ibiganiro byabo, biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye na Perezida Tshisekedi bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo bageze ku baturage imyanzuro n’ibyaganiriweho.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Perezida Évariste Ndayishimiye ari we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ibintu biha ibiganiro agiye kugirana na mugenzi we wa RDC uburemere bwihariye mu rwego rwa dipolomasi no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bireba akarere.

Abasesenguzi b’ibya politiki n’umubano mpuzamahanga bavuga ko uru ruzinduko rushobora kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Burundi na RDC, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, ubucuruzi n’iterambere ry’akarere.

Perezida wa Burundi n’uwa RDC bagiye guhurira mu biganiro muruzindo rw’akazi Ndayishimiye Evaliste agiye kugirira muri iki gihugu cya RDC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities