Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Amb. Nduhungirehe: Amasezerano ya RDC na FDLR ntashyira mu bikorwa aya Washington

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa FDLR adashobora gufatwa nk’ashyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington, kuko ayo masezerano adateganya ibiganiro n’uwo mutwe ahubwo ateganya ko usenywa burundu.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Guverinoma ya RDC igaragaje ko amasezerano yagiranye na FDLR agamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Washington. Muri ayo masezerano mashya, impande zombi zishyize imbere guhagarika imirwano, kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubasubiza mu buzima busanzwe no kureba uburyo bashyirwa muri gahunda za politiki n’iterambere.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X asubiza Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Amb. Nduhungirehe yavuze ko ayo masezerano adahura n’ibikubiye mu masezerano yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati y’u Rwanda na RDC.

Yagize ati: “Amasezerano y’iki cyiswe protocole hagati ya se (Guverinoma ya Congo), umuhungu we (FDLR), n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya jenoside) ntabwo byubahiriza na gato Amasezerano ya Washington, ntaho abiteganya. Kandi ku mpamvu yumvikana, FDLR ikora Jenoside ntabwo iri muri ayo masezerano; ahubwo ni bo agamije gusenya.”

Yakomeje avuga ko, kuva Amasezerano ya Washington yasinywa, Guverinoma ya RDC yakomeje gushyigikira FDLR mu buryo bwa gisirikare no kuyiha urubuga rwa politiki, ibintu yavuze ko binyuranyije n’inshingano yemeye zo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Yanavuze ko ibikorwa byo kwamamaza ayo masezerano mu bitangazamakuru bidafite icyo bihindura ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, asoza agira ati: “Mu gusoza, ibi bikorwa byo kwigaragaza mu bitangazamakuru bikorwa n’iri huriro nta cyo bivuze kandi nta gaciro bifite.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities