Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

“Ntituzigera dupfukama imbere ya Amerika”, Perezida wa Iran Pezeshkian

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kidashobora kwemera igitutu cyangwa iterabwoba bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo yavuze ko Tehran igifite ubushake bwo gukemura amakimbirane binyuze muri dipolomasi.

Ibi Pezeshkian yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), aho yanenze amagambo ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, wagaragaje ko ashobora gufata ibyemezo bikomeye ku Iran mu gihe ibiganiro by’amahoro bitatanga umusaruro.

Perezida wa Iran yavuze ko ibihano n’igitutu byashyizwe kuri Tehran bidashobora gutuma igihugu cye gihindura umurongo wacyo.

Ati: “Ntituzigera twunamisha imitwe cyangwa ngo dupfukame imbere ya Amerika”

Nubwo yagaragaje uwo murongo ukomeye, Pezeshkian yavuze ko Iran itanga agaciro ku biganiro no gushaka umuti w’amakimbirane mu mahoro. Yavuze ko amasezerano mashya hagati y’ibihugu byombi agomba kubahiriza inyungu n’ubusugire bwa Iran.

Kimwe mu bibazo bikomeye biri mu mubano wa Iran na Amerika ni ikoreshwa ry’Inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku Isi zitwarirwamo peteroli na gaze.

Pezeshkian yavuze ko Iran idashobora kwemera ko abandi bakoresha iyi nzira mu bwisanzure mu gihe yo ubwayo ibuzwa kuyikoresha.

Ati: “Ntibishoboka ko abandi bose bungukira kuri Hormuz, twe tukabuzwa kuyigendamo.”

Iran kandi ishaka ko ikibazo cy’imbogamizi zashyizwe ku bwato bwayo gikemurwa mu masezerano ayo ari yo yose azavamo.

Mu ijambo rye, Pezeshkian yanagarutse ku bitero bya gisirikare byagabwe kuri Iran, avuga ko byagize ingaruka ku baturage batari bafite uruhare mu mirwano.

Yagaragaje amafoto y’abasivili barenga 175, abenshi muri bo bakaba ari abana, avuga ko bishwe mu bitero byibasiye ahantu hatandukanye.

Amerika yahakanye uruhare mu gitero cyabereye i Lamerd, mu gihe yavuze ko iperereza ku cyabereye i Minab rigikomeje.

Trump na we, mu ijambo rye imbere y’Inteko Rusange ya UN, yavuze ko Amerika ishobora guhitamo hagati yo kugirana ibiganiro na Iran cyangwa gufata ingamba zikomeye kurushaho.

Perezida wa Amerika yavuze ko afite icyemezo gikomeye agomba gufata, hagati yo kwemera inzira y’ibiganiro cyangwa kurimbura Repubulika ya Kisilamu.

Pezeshkian yavuze ko amagambo nk’ayo atazatuma Iran yemera ibyo idashaka, ahubwo ko ashobora kongera ubushake bw’Abanyairani bwo kurwanya igitutu cya Washington.

Ati: “Trump agomba kumenya ko Abanyairani bazarushaho kurwanya ibihano, igitutu n’iterabwoba. Ntituzigera twunamisha imitwe cyangwa ngo dupfukame.”

Pezeshkian kandi yavuze ko igihugu cye kidashaka gukora intwaro za kirimbuzi, ariko ko kitazemera kubuzwa gukoresha ikoranabuhanga rya kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro.

Ati: “Turabivuga ku buryo bweruye: nta ntwaro za kirimbuzi kandi nta kubuzwa gukoresha ikoranabuhanga rya kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro.”

Ku ruhande rwa Amerika, Trump yasabye Iran kureka burundu gahunda iyo ari yo yose ishobora kuyifasha gukora intwaro za kirimbuzi.

Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, n’intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, bongeye kugirana ibiganiro bitaziguye i New York ku ruhande rw’Inteko Rusange ya UN.

Ibiganiro byabaye ku nshuro ya mbere kuva muri Kamena, bikaba byarafashijwemo n’abahuza bo muri Qatar.

Witkoff yavuze ko yizeye ko ibiganiro bizatanga icyerekezo cyiza, mu gihe Iran ikomeje gutsimbarara ku ngingo zirimo gukuraho imbogamizi zashyizwe ku bwato bwayo no kurekura umutungo wayo wafunzwe.

Nubwo impande zombi zikomeje gukoresha imvugo zikomeye, kuba zongeye kwicarana ku meza y’ibiganiro bishobora kuba intambwe nshya mu gushaka umuti wa dipolomasi ku makimbirane amaze igihe hagati ya Washington na Tehran.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities