U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora G77 n’u Bushinwa, ihuriro rihuza ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, mu mwaka wa 2027.
Izi nshingano u Rwanda ruzazikora mu gihe rwiyemeje gushyira imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bigize iri huriro no guteza imbere inyungu zabyo, cyane cyane mu bijyanye n’iterambere n’ubukungu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ni we watangaje ko u Rwanda rwiteguye gutangira izo nshingano, ubwo yari mu nama ya 50 y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize G77 n’u Bushinwa.
Nduhungirehe yashimiye Perezida wa G77 ndetse n’ibihugu bya Afurika kuba baragize icyizere u Rwanda, rukazahagararira iri huriro mu mwaka utaha.
Yavuze ko u Rwanda rusanzwe rushyigikira intego za G77, by’umwihariko izigamije kongera ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ati: “Mu bufatanye bwaranze uyu muryango, ndabasezeranya ko Guverinoma y’u Rwanda izasohoza inshingano n’uruhare rwayo mu bunyangamugayo, ishema n’icyubahiro bijyanye n’icyizere rwagiriwe n’ibihugu bigize G77 n’u Bushinwa.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko nubwo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye, u Rwanda ruzakorana bya hafi n’abanyamuryango ba G77, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ndetse n’abafatanyabikorwa bawo mu gushaka ibisubizo no kugera ku ntego zawo.
Yashimiye Uruguay yayoboye G77 mu 2026, avuga ko yakoze izi nshingano mu gihe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari bihanganye n’ibibazo bikomeye, ariko hakaba harabaye intambwe mu biganiro bigamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu bukungu.
G77 n’u Bushinwa ni iki?
G77 ni ihuriro mpuzamahanga ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, rigamije guteza imbere inyungu zabyo mu bukungu no kubifasha kurushaho kugira ijambo mu mishyikirano mpuzamahanga, cyane cyane mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye.
Iri huriro ryashinzwe ku wa 15 Kamena 1964, ubwo ibihugu 77 byarikoreraga ku ruhande rw’inama ya UNCTAD, ari yo United Nations Conference on Trade and Development.
Nubwo kuva ryashingwa umubare w’abanyamuryango wiyongereye ukagera ku bihugu 134, izina G77 ryagumyeho kubera agaciro rifite mu mateka y’iri huriro.
G77 ikorana kandi bya hafi n’u Bushinwa, nubwo u Bushinwa butabarwa nk’umunyamuryango wuzuye w’iri huriro. U Bushinwa butanga inkunga mu buryo bw’amafaranga na politiki, ari na yo mpamvu iri huriro rikunze kwitwa G77 n’u Bushinwa.
Kuba u Rwanda ruzayobora iri huriro mu 2027 bizaruha umwanya wo guhuza ibihugu birigize no gukomeza ibiganiro ku bibazo bireba ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yari mu nama u Rwanda rwatangarijwemo kuyobora G77





















































































































































































