Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) rwatangaje ko rwafunze igororero rya Bugesera guhera ku wa 12 Ukwakira (10) 2026. Abagororwa 2.320 ryari ricumbikiye bimuriwe mu yandi magororero.

 Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo,  yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko umubare w’abagororwa bari bafungiyemo wagiye ugabanyuka ndetse  biri no muri gahunda ya Leta yo kugabanya umubare w’amagororero.Akomeza atangaza ko abari bafungiye muri iri gororero bimuriwe ahandi, kandi hashyizweho uburyo bufasha abagororwa kuvugana na bo mu miryango yabo, bityo bakaba bagomba kujya babasura mu magororero bimuriwemo.

CSP Sengabo yavuze ko abakozi baryo n’ibikoresho birimo imodoka byakoreshwaga bimuriwe mu yandi magororero mu rwego rwo guhuza imbaraga. Abagororwa bimuriwe ahantu hatari ubucucike bukabije kandi hafi y’iwabo, kuko igipimo cy’ubucucike mu magororero yo mu Rwanda kiri kuri 97% kandi gikomeje kugabanyuka. Amakuru yatangajwe agaragaza ko abantu bari mu magororero mu Rwanda babarirwa muri 68.733.

Nyuma yo gufunga igororero rya Bugesera, u Rwanda rusigaranye amagororero 12. Muri yo, arindwi agororerwamo abagabo gusa, abiri ari yo Nyarugenge na Musanze agororerwamo abagabo n’abagore, na ho irya Nyagatare rigacumbikira abana. Amagororero abiri asigaye, ni ukuvuga irya Nyamagabe n’irya Ngoma, agororerwamo abagore gusa.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *