Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko bishimiye kwitabira amatora y’inzego zibahagarariye, bavuga ko ari amahirwe yo guhitamo abayobozi bazajya babavuganira no kugeza ku nzego zibishinzwe ibibazo n’ibitekerezo byabo. Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, ubwo amatora y’inzego z’ibanze yakomereje ku rwego rw’Akagari, aho abaturage batoye ababahagararira mu nzego zitandukanye.
Muri ayo matora hatowe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize iyo Nama Njyanama, ndetse n’abakandida babiri b’abagore bazahagararira 30% by’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore. Hatowe kandi Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye birimo urubyiruko, abafite ubumuga n’abagore, hamwe na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.
Urubyiruko rwaganiriye na Imvaho Nshya nyuma yo gutora rwavuze ko rwizeye ko abo rwahisemo bazajya baharanira inyungu zarwo, bakarugezaho serivisi rukenera kandi bakarufasha gushakira ibisubizo imbogamizi zirukoma mu nkokora. Nsekanabo Gilbert yavuze ko kwitabira amatora bituma abaturage bagira ijambo mu guhitamo abantu bifuza ko babahagararira, cyane ko ari na bo bakunze kwegera basaba serivisi zitandukanye. Ati: “Nishimiye kuba natoye kuko serivisi nkenera mpura na bo kenshi hari igihe rero ubasanga bakagufasha ubwo kubatora ni ingenzi.”
Yasabye abayobozi bazatorwa kutirengagiza ibibazo by’abafite ubumuga, ahubwo bakabakorera ubuvugizi kugira ngo abafite ikibazo cyo kutabona inyunganirangingo bazibone. Kwizera Ivan na we yavuze ko yitabiriye amatora agamije kugira uruhare mu guhitamo abazavuganira urubyiruko, by’umwihariko mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’ubushomeri n’imbogamizi zijyanye no kubona igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yarwo.
Ati: “Umuntu utorwa akajya mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ni ukutuvuganira tukarwanya ubushomeri kuko hari ukuntu tuba dufite ibitekerezo ariko tukagira imbogamizi z’uko nta mafaranga nta gishoro, hakaba haboneka umwanya ku buryo iyo mishanga yumvwa bakareka ko ishobora yatezwa imbere.”
Yakanguriye urundi rubyiruko gukomeza kwitabira amatora n’ibindi bikorwa bya Leta, kugira ngo na rwo rugire uruhare mu gufata ibyemezo bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.
Bizimana Jean Claude yavuze ko kuba urubyiruko ruhagarariwe mu nzego z’ubuyobozi ari ingenzi kuko bituma ibibazo byarwo bimenyekana kandi bigashakirwa ibisubizo. Yagarutse kandi ku ruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga. Ati: “Urubyiruko ni ngombwa ku rujya mu buyobozi kuko natwe iyo tugiye mu buyobozi bidufasha guhangana n’ibibazo. Nk’ubu hari gahunda Leta yashyizweho yo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga; iyo rero twitabiriye ibikorwa bya Leta bidufasha gufata iya mbere mu bikurwanya.”
Amatora akomeje no muzindi nzego
Nk’uko gahunda y’amatora iteganyijwe, ku wa 7 Ugushyingo 2026 hazatorwa Abajyanama b’Umurenge bahagarariye ibyiciro byihariye, abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Umurenge n’abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge. Kuri uwo munsi kandi hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere.
Ibyo bikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gukomeza kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026, abahatana bakazaba bafite iminsi 15 yo kugeza imigabo n’imigambi yabo ku bazatora. Ku wa 14 Ugushyingo hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Uturere. Ku wa 17 Ugushyingo hazatorwa abagore batanu bazajya mu Nama Njyanama z’Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 30% by’abagore.
Ku wa 21 Ugushyingo hazatorwa abajyanama umunani rusange bagize Inama Njyanama z’Uturere, mu gihe ku wa 24 Ugushyingo hazatorwa Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere. Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi bungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ku wa 28 Ugushyingo hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’iz’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Ku wa 30 Ugushyingo 2026 na ho hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iteganya ko amatora azaba arangiye ku nzego zose bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026, ari na bwo inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zuzuye. Raporo rusange y’ibyavuye mu matora ikazatangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026. Abazatorerwa izi nzego z’ibanze bazaba bafite manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu matora.