Mama Angelique, uyobora inzu y’imideli ya Isha Collections, yavuze ko hari abageni bamugana bifuza ko yabambika imyenda yigana iy’abanyamahanga, cyane cyane mu gihe cyo gusohoka mu birori by’ubukwe. Nubwo ashimangira ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo uko yambara, avuga ko bitumvikana kubona Abanyarwanda bareka umwambaro ugaragaza inkomoko yabo, bakigana uw’ahandi mu birori biba bigamije no kwizihiza umuco wabo.
Yatanze urugero rw’ibirori yari aherutse kwitabira, aho yabonye abagabo bambaye imikenyero, asanga ari uburyo bwiza bwo kugaragaza umwambaro gakondo w’Abanyarwanda. Ibyo byatumye yongera kwibaza impamvu hari abahitamo kugaragara nk’abanyamahanga mu mihango y’ubukwe nyarwanda.
Mu bitekerezo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, hari uwamubwiye ko umuco ushobora guhinduka ndetse ukaba wanazimira. Icyakora, Mama Angelique yavuze ko atemeranya n’icyo gitekerezo, kuko abona ko umuco ari igice cy’ingenzi kiranga abantu n’inkomoko yabo.
Mu gusobanura uko abibona, yagize ati: “Hari ikintu kitwa igitutu kiri hano hanze cyo gusa cyangwa gukora nka kanaka. Icyo gitutu gituma umuntu atimenya, agashaka kumera nk’uwo yigana kandi nta n’aho bahuriye. Buri wese afite uburenganzira bwo kwambara no gusa uko ashaka, ariko se kuki tugomba kwica umuco?”
Yakomeje agaragaza ko atishimira kubona ubukwe burimo imihango gakondo, indirimbo n’ibihozo nyarwanda, ariko abageni bagahitamo imyambaro yigana iy’indi mico. Yagize ati: “Hari abantu bancitseho kubera ko mbabwira nti nuza hano sindi bukugire Umuhinde uri Umunyarwandakazi. So azakira inka, si wowe uzatanga inkwano nk’uko Abahindekazi ari bo bakwa. Sindibwemere ko abantu bavunyisha, bakivuga, bagasaba bagakwa, hanyuma ugasohoka wabaye Umuhinde, nurangiza ugasohoka muri ‘Araje, araje’. Kuki bataririmba ‘Kuci Kici’?”
Mama Angelique asanga ubukwe ari ibirori bimara amasaha make ugereranyije n’ubuzima bwose umuntu amara, bityo ko guhitamo kwambara mu buryo bugaragaza umuco gakondo bitagombye gufatwa nk’imbogamizi ku muntu ushaka kwishimira uwo munsi. Ati: “Ni ibirori bitamara amasaha menshi, kuko iyo abaye menshi ntarenza ane. Ako kantu ko ari gato, kugaha ababyeyi bawe, ukagaha Igihugu ndetse ukagaharira inkomoko yawe, ukakiha byatuma utabaho uko ushaka kubaho?”
Uyu muhanga mu guhanga imideli umaze kwambika abageni batandukanye, barimo n’ibyamamare mu Rwanda, avuga ko hari abakiriya batakimugana bitewe n’uko atemera kubambika imyambaro abona idahuje n’umuco nyarwanda mu mihango y’ubukwe.
Yongeyeho ko gukurikirana imideli igezweho bidakwiye gutuma umuntu yibagirwa inkomoko ye. Asanga amarushanwa n’ibikorwa byo ku rwego rwa Fashion and Design bidakwiye kuba impamvu yo kwigana imyambarire y’ahandi mu birori bifite ishingiro mu muco nyarwanda.
Ibi bitekerezo bye byongeye kuzamura ikiganiro ku buryo Abanyarwanda bakwiye guhuza imideri igezweho no kubungabunga umuco gakondo, cyane cyane mu birori nk’ubukwe, bifite uruhare mu kugeza ku rubyiruko imigenzo n’indangagaciro by’igihugu.