Rene Anthere Rwanyange

Mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage birenze gutanga serivisi z’imari gusa, Ikigo cy’imari ASA International (Rwanda) Plc, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Centre – RBC), cyateguye ubukangurambaga bw’iminsi ibiri bwo gutanga amaraso ku bushake, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi ba ASA bo mu mujyi wa Kigali, abakiliya bayo ndetse n’abandi baturage, hagamijwe gutanga umusanzu wo kurokora ubuzima bw’indembe binyuze mu gutanga amaraso ku bushake.

Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda ya ASA International Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Community Social Responsibility – CSR), kikaba kigaragaza ubushake bw’iki kigo bwo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage no gushyigikira ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza yabo.

Bamwe mu bakozi ba ASA International baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko gukora igikorwa cy’ubukoreraubashake cyo gutanga amaraso ari bimwe mu bikorwa by’ikigo cyabo, kuko uretse kubikira amafaranga abakiriya babo ndetse no kuguriza abafite imishinga bakiteza imbere, bagomba no kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Umutoni Juliet ukorera ASA International, ishami rya Gisozi mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ni umwe mu batanze amaraso ku bushake. Afite imyaka 25 y’amavuko. Avuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’urukundo kandi cy’ubumuntu.

Agira ati “Hari abantu baba bari kwa muganga barembye kandi bakeneye amaraso, numva ntacyatuma ntayatanga kugira ngo ndengere ubuzima bw’ababaye. Urukundo Imana yatugiriye ikaduha ubuzima natwe tugomba kurugirira abandi kandi nta gihembo dutegereje. ”

Akomeza agira ati “Iyo utanze amaraso aba ari n’umwanya wo kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze kandi ukaboneraho n’uwo mugisha. Kuba uri muzima nta kibazo ufite ni byiza ko waha n’abandi bababaye bakeneye ubuzima. Nta kintu uhomba iyo itanze amaraso. ”

Diane Umugwaneza na we nu umukozi wa ASA International Rwanda. Agira ati “Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima. Abo duha amaraso ni abakiriya bacu. Iyo dutanze amaraso tuba dufashije abantu kugira ubuzima kandi abakiriya bacu bari muri abo…”

Niyonkuru Castro na we ni umukozi wa ASA International Rwanda PLC. Avuga ko ni ubwo ari abakozi bo mu kigo cy’imari, ubuzima bwa muntu babuha agaciro cyane.

Agira ati “ASA nubwo ari ikigo cy’imari, dushinzwe no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Abakiriya bacu ni bamwe mu bagize sosiyete kandi dufasha sosiyete tutarebye ku ruhu cyangwa umuntu icyo ari cyo. Uwo duhaye amafaranga tuba tumwifuriza ubuzima kandi uwo duhaye amaraso tuba tumuhaye ubuzima…”

Ubu bukangurambaga bwari bugamije gukangurira abaturage kumenya akamaro ko gutanga amaraso ku bushake, gushishikariza abantu kujya bayatanga buri gihe no guteza imbere umuco wo gufatanya mu gushyigikira serivisi z’ubuzima mu gihugu.

Christine Mukakarangwa, wari uhagarariye Ishami rya RBC rishinzwe gutanga amaraso (Blood Transfusion Division), agaruka ku kamaro ko gutanga amaraso ku bushake, bituma ibitaro bibona amaraso ahagije kandi yujuje ubuziranenge, kugira ngo afashe abarwayi bayakeneye.

Agira ati “Gutanga amaraso ni igikorwa cy’ubwitange giha abarwayi amahirwe yo gukomeza kubaho. Buri munsi, ibitaro bishingira ku bwitange bw’abatanga amaraso ku bushake kugira ngo bivure abarwayi bari mu bihe bikomeye by’uburwayi, abagore bagira ibibazo bituma bakenera kongererwa amaraso mu gihe cyo kubyara, abagize impanuka n’abandi bakeneye amaraso kubera impamvu zitandukanye z’uburwayi.”

Akomeza agira ati “Turashimira ASA International (Rwanda) Plc kuri iki gikorwa cyiza no gukangurira abakozi bayo, abakiliya ndetse n’abandi baturage kugira uruhare muri iki gikorwa cyo kurokora ubuzima. Turashishikariza ibigo n’abantu ku giti cyabo kurushaho kwimakaza umuco wo gutanga amaraso ku bushake kandi kenshi, kuko buri musanzu urafasha”.

Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc, Christian Salifou, agaragaza ko inshingano z’iki kigo mu buryo bwagutse, zirenze gutanga serivisi z’imari gusa, ahubwo harimo n’umusanzu mu bikorwa rusange bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Muri ASA International (Rwanda) Plc, inshingano zacu zirenga gutanga serivisi z’imari no kugeza izi serivisi kuri bose. Nk’ikigo gifitanye isano ya hafi n’abaturage dukorera, dusanga ari ingenzi kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bwabo, imibereho myiza no kubafasha guhangana n’ibibazo bitandukanye. Binyuze mu bikorwa nk’ubu bukangurambaga bwo gutanga amaraso ku bushake, duharanira kugira uruhare rufatika mu guhindura imibereho y’abantu.”

Akomeza agira ati “Twishimiye gufatanya na RBC muri iki gikorwa kigamije kurokora ubuzima, kandi turashishikariza abakozi bacu, abakiliya n’abandi baturage gukomeza kwimakaza umuco w’ubwitange no gufashanya mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

U Rwanda rukomeje gutera intambwe mu gutanga amaraso no kuyageza ku bayakeneye

Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kongera imbaraga muri serivisi z’igihugu zo gukusanya no gutanga amaraso, binyuze mu gutanga amaraso ku bushake, gukangurira abaturage kuyatanga no guteza imbere ubufatanye n’inzego zitandukanye.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwakusanyije udusashi tw’amaraso 92.615, bituma Ishami ry’Igihugu rishinzwe gutanga Amaraso rigeza ku bitaro inite 126.519 z’amaraso n’ibiyakomokaho, mu gihe ibitaro byo mu gihugu byari bikeneye inite 126.946. Ibi bivuze ko amaraso yatanzwe yageze ku kigero cya 99,66% by’ayari akenewe n’ibitaro.

Iyi ntambwe nziza yakomeje no mu mwaka wa 2026, aho mu gihe cy’amezi atanu ya mbere y’umwaka, kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi, hakusanyijwe udusashi tw’amaraso turenga 40.000, bituma ibitaro bibasha kubona inite z’amaraso n’ibiyakomokaho byari bikenewe, ku kigero cya 99,7% muri icyo gihe. RBC igaragaza ko amaraso atanzwe n’umuntu umwe ashobora gufasha kurokora ubuzima bw’abantu bagera kuri batatu.

Nubwo iyi mibare igaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukomeza kunoza uburyo bwo kubona amaraso, RBC ishimangira akamaro ko gukomeza gushishikariza abaturage gutanga amaraso no guteza imbere ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo amaraso yujuje ubuziranenge akomeze kuboneka ku barwayi bayakeneye.

Ubufatanye hagati ya ASA International (Rwanda) Plc na RBC mu gutegura iki gikorwa bugaragaza uburyo ubufatanye hagati y’urwego rw’abikorera, inzego za Leta n’abaturage bushobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage n’ubuzima rusange.

ASA International (Rwanda) Plc ikomeje intego yo gushyigikira ibikorwa bifite uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ishingiye ku nkingi z’ingenzi za gahunda yayo ya CSR, zirimo ubuzima, uburezi, kubungabunga ibidukikije no gufasha abahuye n’ibiza. Iki kigo kandi giteganya kurushaho gukomeza no guteza imbere ubufatanye na RBC mu bikorwa bizaza bigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

ASA International (Rwanda) Plc ni ikigo cy’imari kigenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR). Iki kigo gitanga serivisi z’imari ku bacuruzi bato, by’umwihariko b’abagore ndetse n’abaturage bafite amikoro make bataragerwaho bihagije na serivisi z’imari, kigamije kubafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo ndetse n’imibereho yabo muri rusange. Zimwe muri serivisi z’imari zitangwa n’iki kigo harimo inguzanyo zihuse zidasaba ingwate, inguzanyo za Moto zikoresha amashanyarazi nta ngwate, ubwizigame bwungukirwa, n’ibindi.

ASA International (Rwanda) Plc ni ishami rya ASA International, kimwe mu bigo mpuzamahanga bikomeye mu gutanga serivisi z’imari ku isi, kikaba kiri ku rutonde rw’amasosiyete acururiza imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya London (London Stock Exchange), kikaba gikorera mu bihugu 13 byo muri Afurika na Aziya.
Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, ASA International yari ifite amashami arenga 2.100 n’abakiriya bagera kuri miliyoni 2,7 ku Isi hose. Kugeza ubu, ASA International (Rwanda) Plc ifite abakiriya basaga 22.000 n’amashami 37 akorera hirya no hino mu gihugu.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *