Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Gakenke ku wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, yagarutse ku budasa bw’u Rwanda n’abanyarwanda, maze ashimangira imbaraga ubu budasa bugira mu gukomeza guteza imbere igihugu n’abagituye ntawe usigaye inyuma.
Ibi Perezida Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yabivugiye mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, aho yakiriwe n’abaturage uruvunganzoka bifuza ko yakongera kuyobora u Rwanda, muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.
Yagize ati “Igikorwa cyo Kwamamaza turimo kiganisha ku matora y’ukwezi kwa munani, impinduka FPR Inkotanyi yazanye mu Rwanda ishingira ku budasa, ibindi bihugu bigira ibyabo bitandukanye ariko twe dufite ubudasa.”
Yakomeje abwira abanyagakenke ko ibyo FPR isezeranye bidahera mu kirere ahubwo bishyirwa mu ngiro.
Ati “Aho tuvuye n’aho tugeze ni inzira twifuza gukomeza, twe ntabwo tujya tubeshya, tuvuga ibintu uko tubyumva. Ibyakozwe byavuzwe byarakozwe nta gukabya, nta kubeshya; ibyasezeranijwe na byo nibyo, ntagukabya ntakubeshya.
Ntabwo twaza hano tubasaba ngo mutore umukandida wa FPR, hanyuma ngo ibyo twabasezeranije bye kuzakorwa. Ibyo rero na byo ni impinduka igihugu cyifuza, abantu bifuza.”
Perezida Kagame yakomeje agaya umuco mubi waranze bamwe mu bayobozi b’u Rwanda rwo hambere wo gusezeranya abaturage ibikorwa, amaso agahera mu kirere.
Ati “Ikidutandukanya, kera nta byakorwaga, ariko byagera igihe kimwe, abantu, abayobozi muri politiki, icyo gihe abayobozi bagasezeranya ibintu batazakora imyaka igashira ikaba icumi, ariko noneho ariya mashanyarazi Christine yari amaze kuvuga, 20 ku ijana navuga ko byaba bikiri hasi, ariko 20 ku ijana bivuye ku busa.
Ikiba cyatumye biva ku busa bikajya kuri 20%, biba ari urugero rw’ibishoboka; bitwara igihe, bitwara amikoro, ariko bitwara no gukora n’ubushake; ibyo byose ndibwira ko tubifite.
Iyo abantu bafite ubushake bakorera hamwe nta kidashoboka. Nta ntambara yadutera ubwoba.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yasabye abanyagakenke gusiga inyuma amateka mabi, bagakomeza ibikorwa byubaka igihugu.
Ati “Rero bantu ba Gakenke, amateka mabi y’inyuma turashaka kuyasiga inyuma, tugakomeza mu bikorwa byo kubaka no guteza imbere iguhugu cyacu nk’uko bikwiye, kandi indi mpinduka yazanywe na FPR muri politiki yayo, ni ukumvisha abanyarwanda ko ari bo ba mbere bafite uruhare mu kwiteza imbere.
Iyo myumvire yo kugira ikintu icyawe, ukagikorera, ukakirinda, ni politiki nshya, nziza, n’abandi bakeneye; na ho politiki iza ikabwira abanyagakenke iti ‘dore ukwiye kuba abayobora, …..]’, ibyo byarabaye bimara imyaka myinshi ari hano mu Rwada, ari muri Afurika, ariko usubije amaso inyuma, aho turi ntabwo hadushimishije. Duhora dushaka kuhava ngo dutere imbere, ni cyo politiki ya RPF, ni yo politiki y’u Rwanda rushya, nicyo twibaza ni na cyo dushakira igisubizo.”
Yababwiye ko igikorwa cy’amatora bitegura ku itariki 4 z’ukwezi kwa munani ari ukongera kuvugurura no kubaka ibyo abanyarwanda bifuza barebye aho bava n’aho bagana, abahamiriza ko ntacyo igiguhu cyageraho atari ku bufatanye n’abaturage.
Ati “Reka twibaze ngo buriya aho tuvuye, aho tugana turashaka iki? Iyo tariki ni ukongera kureba no kuvuga, no kuvugurura icyo dushaka, mu myaka irindwi izakurikira uhereye kuri iyo tariki, uwo muzaba mutora, uwo mushaka ntacyo yageraho atarikumwe namwe; atari ugufatanya. Ntacyagerwaho, hatari ubumwe bubashingiyeho, hatari ugushishoza n’ubushake bwo guhangana n’ibibazo bibashingiyeho; ntabwo byashoboka.”
Yungamo ati “Iby’amateka turashaka kubisiga inyuma tugatera imbere nta we usigaye inyuma, nta we duhutaje, ahubwo tugatera imbere muri politiki nziza.”
Kagame yasoje abibutsa ko ubudasa n’ubufatanye ari ryo banga ryo kubaka iterambere riramba.
Ati “Rero, mu gihugu cyacu abanyarwanda dukomeze turangwe n’umuco wo kwiteza imbere, ku buryo ubudasa bwacu butuma tugera aho twifuza tunabana n’amahanga ariko duhere iwacu twiyubake kuko ijya kurisha ihera ku rugo, n’abandi biyubake bivuye mu bufatanye bwacu nabo.”
Hakizimana Elias/Panorama-Gakenke
