Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Perezida Kagame ntazatatira icyizere cy’ubusabe bw’Abanyarwanda

Perezida Kagame ashimangira ko atazatatira icyizere cy’ubusabe bw’Abanyarwanda muri manda yiyamamariza.

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Gicumbi ku wa kabiri tariki 01 Kanama 2017, yabwiye abanyagicumbi ko ashaka gukomeza ibikorwa by’iterambere u Rwanda rwatangiye buri munyarwanda agahabwa amahirwe yo gukora agatera imbere ntawe usigaye inyuma.

Umukuru w’igihugu akaba n’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi kandi yashimangiye ko iri terambere rizagerwaho ku bufatanye n’abanyarwanda bose buri wese abigizemo uruhare hamwe na politiki nziza.

Yagize ati “Bantu ba Gicumbi imyaka ibaye 22, turi kumwe twiyubaka, twubaka igihugu cyacu, twubaka amajyambere yacu, twubaka umutekano, twubaka ubumwe, twubaka ibikorwa remezo, amashuri, amavuriro, dutanga amazi, twubaka imihanda. Rero banyagicumbi tugeze kuri byinshi ariko turacyafite urugendo rurerure, turacyakomeza inzira y’amajyambere.

Yakomeje agira ati “Muri ibyo byose ntabwo twagera kure, ntabwo twagera kuri byinshi tutari kumwe, tudafatanyije, tutagendera kuri politiki nziza itandukanye, itari nk’indi yo mu mateka yacu.

Umubare w’ingo zifite amazi uracyari muke ugereranije nuko tubyifuza ariko iyi myaka iri imbere uhereye nyuma y’itariki 4 z’ukwezi kwa 8 nkuko mwabihisemo nkuko muzabihitamo tuzagera kuri byinshi ,

Yatsindagiye ko atazigera atatira icyizere abanyarwanda bamugiriye aze avuga ko yifuza kugera kuri byinshi ku bufatanye nabo.

Yagize ati “Icyizere cy’uko mwasabye n’uko muzahitamo ntabwo tuzagitatira”, tuzakomeza inzira nziza kugira ngo tugere kuri byinshi, aho twabanje twasubiye mu mateka, y’urugamba rwo guhindura amatwara, imibereho, imikorere, guhindura imyumvire, twahoze tuvuga ngo muri ibyo byose ntacyabaye impfabusa nta n’ikizaba impfabusa kandi ni n’uruhare abanyagicumbi babigizemo,

N’ibiri imbere dushaka kugeraho abanyagicumbi, turivuza ko mwabigiramo uruhare runini mufatanije n’abandi banyarwanda mu tundi turere, bizafasha kubaka amajyambere yacu, naho ibindi byakomojweho uko turi ahangaha iki gikorwa tugiye kujyamo ni uguhitamo ,dusanzwe dukora tugendera mu bikorwa byacu, ni uguhitamo ibitubereye twebwe ntabwo tujya duhitiramo abandi ibibakwiye n’ibyo bashaka kugenderaho, twe turahitamo ibyacu.

Bariya bose mwumva bashaka guhitiramo abandi bashaka kumenya aho wiriwe, icyo warariye ibyo ngibyo ku Rwanda ntabwo bigikora.

Kagame yakomeje agira ati “Ntabwo nifuza umpa icyo ndarira nifuza umpa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira,” nuko ahamya ko azakomeza guharanira icyatuma abanyarwanda batera imbere babigizemo uruhare.

Yagize ati “Naho ubundi imyaka ibaye myinshi cyane abanyarwanda, abanyafurika, babonwa nk’abantu bakwiriye guhabwa ibyo bararira atari uguhabwa uburyo bwo kwishakira ibyo bararira, rero muri iki gikorwa ni bumwe mu buryo bwo kwihitiramo uko dushaka, uburyo bwo gufatanya ibikorwa byacu twifuza byubaka buri wese, bijyana na buri wese, bitagira uwo bisiga inyuma kugira ngo twigeze aho dushaka, Gicumbi rero mwabigizemo uruhare.

Kagame yasobanuye neza ko impamvu ashaka gukomeza Kuba umukuru w’igihugu ari ukugira ngo yimakaze iterambere rishingiye ku guha amahirwe yo gukora abanyarwanda bose.

Yagize ati “Kuba nshaka gukomeza ku itariki 4 z’ukwezi kwa 8, ni ugukomeza ibyo bikorwa, hanyuma tugakomeza urgendo rwacu tukiyubaka tugaha abaturage bacu amazi, urubyiriuko rwacu tukaruha amahirwe, tugaha abana bacu amashuri, abagore, abagabo, twese tugatera imbere hamwe, abacuruza bagacuruza, bakunguka bagashora imari yabo aho bashaka, amashanyarazi mwahoze muvuga, ntabwo ari ukuyarota,  arahari yatangiye kuboneka azakomeza kuboneka.”

Yakomeje agira ati “Amashanyarazi rero turifuza ko agera ku banyarwanda atari benshi gusa ahubwo kuri bose, n’amazi, n’andi mashuri akubakwa, imihanda, amavuriro akubakwa, imiyoborere myiza igatezwa imbere, umuturage wese akabyibonamo,

Aho abayobozi babazwa inshingano baba bafite ku baturage, bakabibazwa bakabisubiza tugaterimbere,

Banyagicumbi ntabwo mwibeshye mujya gushigikira FPR inkotanyi. FPR yatangiye urugamba ari ntoya irarutsinda irakura, ikuza n’u Rwanda rwacu.

Kagame kandi akomeza gushimangira ko politiki y’ubufatanye ari yo yatumye FPR ikura, akanashimira imitwe ya politiki umunani yafatanyije na FPR mu guteza imbere u Rwanda.

“FPR mugukura kwayo yakuze ishingiye kugufatanya n’abandi banyarwanda bose ni yo baba badafite ibitekerezo bimwe nk’ibya FPR, ni yo mpamvu mubona aya mabendera yandi mubona hano iyindi kitwe ya politiki, amashyaka ya politiki,imitwe ya politiki umunani yifatanije hamwe na Fpr Inkotanyi. Politiki y’u Rwanda ni iy’ubufatanye,

Murabizi ahon u Rwanda rwaburiye ubufatanye rukabamo amacakubiri murabizi, muzi icyabaye rero ni cyo cyatumye abanyarwanda twese twongera gushyira hamwe, ntabwo twibenshye,

Urwanda rwacu, turashaka kubaka umutekano, ubukungu bwacu bugatera imbere bugakiza buri munyarwanda, bushingiye ku banyarwanda  mbere na mbere, bushingiye kuri politiki nziza y’ubwo bukungu, bushingiye ku bufatanye bw’u Rwanda, bw’abaturanyi n’andi mahanga, iyo mvuga gufatanya n’amahanga ndavuga gufatanya n’amahanga ntabwo mvuga abibwira ko dutegereza bakaduha amabwiriza bakatubwira icyo dukora, ni ubufatanye bwo gahati yacu,n’abo duhana imbibi, urwanda rwarakuze rwaracutse,

Kagame asoza ijambo yari yageneye abanyagicumbi yabifurije amahirwe abasezeranya kuzagaruka kwishimira ibyiza byagezweho.

“Bantu ba Gicumbi rero ndabashimiye cyane ndishimye kuza kubasura kuza kuganira namwe, byaryoshye rwose byakunze byaryoshye, kandi nzagaruka, nubundi naraje turaganira, nzagaruka tuganire twishime, tujye inama uko twubaka u Rwanda rwacu, Ni iwacu nyine, reka mbifurize rero mwese amahirwe n’amahoro y’Imana murakoze cyane.”

Hakizimana Elias/Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities