Kuri uyu munsi wa nyuma usoza ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda, Paul Kagame , umukandida wa FPR Inkotanyi ibikorwa bye byo kwiyamamaza arabisoreza mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Bumbogo, ni ibirori byitabiriwe n’abantu uruvunganzoka, imodoka zakubise ziruzura.
Ni mu masaha make cyane amatora y’u mukuru w’igihugu agatangira ku banyarwanda baba hanze y’igihugu (Diaspora) ku munsi w’ejo tariki 03 Kanama, na bukeye bwaho mu Rwanda ku itariki ya 4 Kanama iki gikorwa abanyarwanda bari bategereje kikava mu nzozi.
Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatangiye kwigarurira imitima ya benshi u banyarwanda kuva igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangira tariki ya 14 Nyakanga, aho mu ntara zose z’igihugu aho yagiye yiyamamariza abanyarwanda benshi bamugaragarije icyizere n’urukundo kubera yababereye umuyobozi w’indashyikirwa, nk’uko ibikorwa bya politiki ye bibyivugira.
Abanyamuryango b’ishyaka FPR Inkotanyi, Abayobozi bakuru b’amashyaka umunani ashyigikiye FPR n’abandi banyarwanda benshi bari kurangwa n’ibyishimo byinshi yane mu gihe bategereje ko umukandida ahagera.
Inkuru ku buryo burambuye y’uko biri bugende dukomeje kuyibakurikiranira, tubibutsa ko uyu ari wo munsi wa nyuma uherekeza ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Hakizimana Elias/Panorama-Gasabo

I Bumbogo abatuareg ni benshi cyane bidasanzwe.

I Bumbogo imdoka z’abaje kumva imigabo n’imigambi bya Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi, na zo ni uruvuganzoka.
