Bavandimwe,
Nsuti,
Basomyi,
Bakunzi ba Panorama,
Tubashimira uburyo muhora mudukurikirana haba abaduhamagara, abandika ibitekerezo byabo ndetse n’abadukurikira bucece.
Tubiseguyeho kubera iminsi ibiri twari tumaze tutabagezaho inkuru nk’uko bisanzwe. Twari twagize ikibazo cy’imashini zibika ibintu, abatekinisiye bamaze iminsi barwana na byo ariko byakemutse ubu twagarutse ku murongo uko bisanzwe.
Turabizi ko hari byinshi mwahombye kuko mutabashaga gukomeza gukurikira amakuru uko bisanzwe.
Tubashimiye kubamukomeje kuba inshuti z’akadasohoka za Panorama.
Ikindi twabamenyesha ni uko ubu Ikinyamakuru Panorama (Hard copy) ubu kiri ku isoko. Muragisangamo amakuru anyuranye kandi aryoshye.
Ubuyobozi
