Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Gasabo: Bamamaje Paul Kagame bakoresheje amafarasi n’indege

Kwamamaza Perezida Paul Kagame, i Rutunga, byaranzwe n'akarasisi k'amafarasi n'indege ifata amafoto (Photo/Courtesy)

Abasaga ibihumbi bahuriye kuri sitade y’isoko y’urwa Gasabo,  i Rutunga bacyereye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi. Iki gikorwa cyaranzwe n’akarasisi k’amafarasi, hanagaragaramo indege ya Kajugujugu yafataga amafoto.

Ku munsi wa cumi wo kwamamaza Perezida Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, ku wa 23 Nyakanga 2017, Akarere ka Gasabo  bakomeje kwamamaza umukandida wabo murenge wa Rutunga, aho bavugaga ibigwi Perezida Kagame ko ari umugabo ushoboye ukurikije aho u Rwanda rugeze naho rwavuye ariwe uruyoboye.

Abaturage bakubise baruzura ugeranyije abaturage batuye Gasabo, wavuga ko n’iyonka yaje kuko bari beshi, uruvunganzoka, bambaye imyenda y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Umwe mu baturage batanze ubahamya bwaho FPR Inkotanyi yabakuye bakaba batekanye, Mutungirehe Vedaste Perezida wa Koperative Isheja ikora inkweto mu Gatsata, yagize ati “nari umusore wishwe n’ubushomeri, twatagiye twizigamira igiceri cy’amafaranga100 buri munsi;  havuyemo umushinga wo gukora inkweto, dufite ubuzima gatozi muri koperative Isheja, dukora inkweto zemewe ku rwego mpuzampahanga. Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza kubera ko  Akarere ka Gasabo kaduteye inkunga y’amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi. Kugeza ubu koperative Isheja ikoresha abakozi 30 bahoraho kandi ihemba murumva ko twateye imbere.”

Mutungirehe akomeza avuga ko  ibi byose babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, asaba buri munyarwanda gutora Paul Kagame kugira ngo imiyoborere myiza ikomeze isagambe.

Nyamurinda Pascal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba n’Umukuru wa FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali,  yibukije imbaga yari iteraniye kuri Sitade ya Rutanga ibigwi by’umukandida wa FPR Inkotanyi  yarahagarariye ariwe  Paul Kagame.

Yagize ati “Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bubatse imihanda, ibigo nderabuzima, gahunda ya Girinka, amashuri n’amashanyarazi, icumbi rya mwarimu, guhuza ubutaka muri gahunda ya nkunganire kugirango bahinge kijyambere basagurire amasoko; ibyo byose biboneka kubera  imiyoborere myiza dukesha FPR Inkotanyi n’umukandita wayo Paul Kagame. nitumutora tuzakomeza kubona ibirenze ibi.”

Ibi birori byabanjirijwe n’akarasisi k’imodoka, amafarasi ndetse n’indege byari bitatse ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mutesi Scovia

Akarasisi k’imodoka katangiriye kuri Stade Amahoro (Photo/Courtesy)

Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu niyo yafataga amafoto (Photo/Courtesy)

Akarasisi k’amafarasi yambitswe ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi kashimishije benshi (Photo/Courtesy)

Abanyarutunga bari bitabiriye ari benshi cyane (Photo/Courtesy)

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu murenge wa Rutunga (Photo/Courtesy)

Abanyarutunga bari bitabiriye ari benshi cyane (Photo/Courtesy)

 

 

Abanyarutunga bari bitabiriye ari benshi cyane (Photo/Courtesy)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba n’Umukuru wa FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, yifatanyije n’abanyarutunga mu kwamamaza Paul Kagame (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities