Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Ngoma yavuze ko imbaraga z’igihugu zigomba gushingira ku ruhare rwa buri wese mu iterambere ridaheza umukobwa n’umutegarugori, kuko ari imbaraga ziyongera ku zisanzwe z’abagabo.
Ibi Kagame yabitangarije abaturage bari bitabiriye kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri icyi cyumweru mu murenge wa Rukira ho mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.
Yagize ati “Banyangoma ndabona hano urubyiruko, inkumi, abasore, abagore, abagabo, ibi byose mvuga ni imbaraga z’u Rwanda zigomba kubaka iki gihugu cyacu, uru rubyiruko rukore rugire imirimo rwiyubake rwubake u Rwanda rwacu.”
Yabasabye kuzatora neza uko babyumva ku itariki ya kane Kanama kugira ngo azakomeze guteza imbere umukobwa n’umutegarugori biyongere ku mbaraga zisanzwe z’igihugu maze ngo kikarushaho kwihuta mu iterambere.
Yagize ati ”Banyangoma rero, inama ni iyo ku itariki enye, FPR Inkotanyi yabahaye umukandida ubwo muzatora uko mubibona, mutore neza dukomeze ubumwe umutekano dukomeze amajyambere, dukomeze duteze imbere umukobwa n’umutegarugori, biyongere ku mbaraga zindi zisanzwe z’igihugu cyacu, imbaraga zisanzwe zirimo n’abagabo, abagabo n’abagore bose batere imbere igihugu tuzakigeza aho twifuza hose.”
Yavuze ko ushingiye ku mbaraga z’abatuye aka Karere ka Ngoma hamwe n’imiyoborere myiza y’igihugu nta kabuza ko buri wese nabigiramo uruhare amajyambere abanyarwanda bifuza bazayageraho.
Ati ”Kuko abanyaNgoma muri abakozi, hiyongereyeho imiyoborere myiza y’igihugu cyacu, dukore n’bindi byiyongere tugere ku majyambere vuba igihugu twese twifuza, amajyambere agirwamo uruhare na buri wese.”
Yasoje abibutsa kuzatora hakiri kare agira ati ”Banyangoma rero nagira ngo twibukiranye inama ni ya nyindi ku itariki enye tuzazinduke dukore umurimo kare twitahire kare ubundi uwo kubara amajwi tuwurekere abandi.”
Hakizimana Elias/Panorama-Ngoma

Perezida Paul Kagame asuhuza abatuarge bo mu karere ka Ngoma kuri Stade Cyasemakamba (Photo/Elias H.)
