Indorerezi mu matora y'inzego zibanze zahuguwe ku myitwarire igomba kuzaziranga muri ayo matora

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasabye abazakurikirana amatora y’inzego z’ibanze kuzirikana amategeko agenga amatora, kubahiriza uburenganzira bw’abatora n’abakandida no kwirinda kwivanga mu bikorwa by’amatora.**

Ibi byagarutsweho ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu mahugurwa yateguwe na NCHR, yahuje abahagarariye imiryango itari iya Leta, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) n’abandi bafatanyabikorwa batoranywamo indorerezi zizakurikirana amatora y’inzego z’ibanze.

Aya mahugurwa yari agamije gusobanurira indorerezi inshingano zazo, imyitwarire ikwiye n’amategeko azagenga imirimo zizakora mu gihe cy’amatora. NEC na yo yatanze ibisobanuro ku mategeko agenga amatora n’ibyo indorerezi zitegerejweho. Amatora ateganyijwe gutangirira ku rwego rw’Umudugudu ku wa 24 Ukwakira 2026, hatorwa abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu n’abandi bahagarariye abaturage mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurengera no Kugenzura Uburenganzira bwa Muntu muri NCHR, Umubyeyi Marie Christine, yavuze ko indorerezi zifite uburenganzira bwo gukurikirana amatora, ariko zikaba zigomba no kubahiriza uburenganzira bw’abandi no gukorera mu murongo w’amategeko.

Yagize ati: “Abantu bakwiye kumenya amategeko agenga amatora. Abari mu miryango itari iya Leta na NCHR bagomba kumenya amategeko abagenga kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.”

Yasobanuye ko indorerezi zigira uruhare mu kugenzura niba amatora akorwa mu mucyo, amategeko yubahirizwa ndetse n’uburenganzira bw’abaturage bukarindwa. Yongeyeho ko ari ngombwa ko indorerezi zihabwa ibyangombwa n’ibikoresho bikenewe ku gihe, zikemererwa gukora akazi kazo mu bwisanzure kandi zikagira uburyo bwo kugera aho amatora abera, hubahirizwa amategeko.

Umubyeyi kandi yavuze ko indorerezi zifasha gukurikirana niba uburenganzira bw’abakandida n’abatora bwubahirizwa, ndetse n’uko ibibazo n’ubujurire byatanzwe mu gihe cy’amatora bisuzumwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati: “Indorerezi z’abakandida zigomba kwemererwa kubahagararira kandi zikarindirwa umutekano. Mu gihe habaye ubujurire, harebwa niba bwasuzumwe, n’umwanzuro wafashwe.”

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta ukora mu guteza imbere imiyoborere muri Afurika, Silas Nkusi, yavuze ko bishimiye ko NEC yemeye ko indorerezi zihagarariye urwego akorera zizajya zikurikirana amatora mu gihugu hose, aho kuguma mu Karere kamwe gusa.

Yagize ati: “Mbere, ibyangombwa bahaga indorerezi byabaga bifite umwihariko wa buri Karere. Twasabye ko twemererwa gukorera mu gihugu hose.”

Yavuze ko bazibanda ku kureba uko uburenganzira bw’abaturage bwubahirizwa, by’umwihariko abafite ubumuga n’abandi bashobora guhura n’imbogamizi mu gihe cy’amatora.

Ku ruhande rwa NEC, Komiseri Nyiramadirida Fortunée yasabye indorerezi kumenya neza inshingano zazo no kuzirikana ko zitemerewe kugira uruhare mu bikorwa by’amatora. Yagaragaje ko raporo z’indorerezi zifasha NEC gusuzuma imigendekere y’amatora, kumenya ibibazo byagaragayemo no kugaragaza ibikwiye kunozwa mu matora akurikiraho.

Yanasabye indorerezi kwirinda gutangaza amakuru atari yo, ahubwo zikandika mu buryo bunoze ibyo zabonye bitagenze neza kugira ngo bishyirwe muri raporo zitangwa nyuma y’amatora.

Yagize ati: “Indorerezi zikwiye kwirinda gutanga amakuru atari yo. Ibyo zabonye bitagenze neza zigomba kubyandika muri raporo, ariko zikirinda kwivanga mu matora.”

Ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze

Amatora azakorwa mu byiciro bitandukanye, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere, Intara n’Umujyi wa Kigali, hakurikijwe ingengabihe yashyizweho na NEC. Hazatorwa kandi abahagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, kugeza no ku nzego z’Inama z’Igihugu.  NEC yatangaje ko ibikorwa byo kwakira indorerezi byatangiye ku wa 1 Ukwakira bikazarangira ku wa 22 Ukwakira 2026.

Kuva ku wa 10 kugeza ku wa 21 Ukwakira, NEC iri kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere. Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ruzatangazwa ku wa 26 Ukwakira, mu gihe urutonde rwa nyuma ruzashyirwa ahagaragara ku wa 30 Ukwakira 2026.

Ku wa 24 Ukwakira, hazaba amatora ku rwego rw’Umudugudu. Hazatorwa abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, ndetse n’abakandida babiri b’abagore batorwamo abajyanama kugira ngo abagore bagire nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari.

Kuri uwo munsi kandi hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu.

Ku wa 31 Ukwakira 2026, amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari. Hazatorwa Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore bagomba kungana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, ndetse n’abakandida b’abagore bahagararira abandi mu nzego zateganyijwe.

Hazatorwa kandi abagize komite nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.

Ku wa 7 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ku rwego rw’Umurenge, abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, ndetse n’abajyanama b’abagore bagomba kungana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge. Hazatorwa kandi Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge.

Icyo gihe kandi ni bwo hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere. Ibyo bikorwa bizasozwa ku wa 21 Ugushyingo, bivuze ko abazaba biyamamariza kuyobora uturere bazamara iminsi 15 muri ibyo bikorwa.

Ku wa 14 Ugushyingo, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Uturere. Ku wa 17 Ugushyingo, hazatorwa abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uko abagore bagomba kugira nibura 30% by’imyanya muri izo nama.

Ku wa 21 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama umunani rusange bagize Inama Njyanama z’Uturere. Nyuma y’iminsi itatu, ku wa 24 Ugushyingo, hazatorwa abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere. Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ku wa 28 Ugushyingo, hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Inama y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Ku wa 30 Ugushyingo 2026, hazakurikiraho amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu.

NEC iteganya ko ku wa 15 Ukuboza 2026 inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y’amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026. Abazatorerwa kuyobora inzego z’ibanze bazaba bafite manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.

Indorerezi mu matora y’inzego zibanze zahuguwe ku myitwarire igomba kuzaziranga muri ayo matora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *