Panorama Sports
Ni umukino watangiye Patriots BBC isatira cyane ko yifuzaga kubona intsinzi nyuma yo gutsindwa na Kepler bbc kuwa 5 amanota 62 kuri 61.
Mu minota icumi y’agace ka mbere, Patriots BBC ni yo yari iyoboye aho yari imaze kwinjiza amanota 26 kuri 18 ya APR BBC.
Patriots BBC yakomeje kuyobora umukino mugace ka kabiri nubwo amakipe yombi yagasoje anganya amanita 12 kuri 12.
Mu gace ka gatatu, APR BBC yigaranzuye Patriots BBC igatsinda ku manota 18 kuri 16. Nyuma y’uduce dutatu, Patriots bbc yakomeje kuyobora n’amanota 56 kuri 48 ya APR BBC.
Agace ka kane kaje ari ishiraniro kuko APR BBC yashakaga gukuramo ikinyuranyo cy’amanota yari hagati yayo na Patriots BBC, Patriots n’ubundi yegukanye agace ka kane itsinze amanota 17 kuri 14.
Umukino warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 71 kuri 62, bituma ikipe y’ingabo z’igihugu itsindwa umukino wa mbere muri shampiyona ya 2025.
Undi mukino wabaye, UGB BBC yatsinze Tigers BBC amanota 100-94.
