Raoul Nshungu
Visit Rwanda iri kugaragara hose I Burayi kubera amakipe ya Arsenal na PSG nyuma yaho,aya makipe aboneye itike yo gukina imikino ya 1/2 m irushanwa rihuza amakipe yaabye aya mbere iwayo (UEFA Champion league).
Mu mikino ya 1/4 yabaye ku wa 15 Mata 2025 ikipe ya PSG isanzwe iri mu bufatanye bwa visit Rwanda n’u Rwanda yasezereye ikipe ya Aston Villa ku giteranyo cy’ibitego 5 kuri 4.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2025, Arsenal yo mu Bwongereza nayo yasezereye Real Madrid yo muri Spain ku giteranyo cya 5 kuri 1.
Aya makipe yombi akomeje kwitwara neza i Burayi, biha u Rwanda gukomeza kugaragara, binyuze muri gahunda ya Visiti Rwanda.
Ubwo ikipe ya Arsenal yamaraga gutsinda Real Madrid 2-1, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yanditse ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa twitter agira ati « Mikel Arteta na Arsenal twebwe abafana n’abafatanyabikorwa murabidukoreye mukwiriye buri cyose ndabashimiye.”
Ikipe ya Paris Saint Germain na Arsenal ziri mu makipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’iri rushanwa, aho Paris saint Germain izahura na Inter de Milan yo mu Butaliyani iyi yabigezeho isezereye Bayern Munich yo mu Budage, na ho Arsenal izacakirana na FC Barcelona yo muri Spain nyuma y’uko yo isezereye Borussia Dortmund yo mu Budage.
