Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

U Rwanda na PSG bavuguruye amasezerano ya Visit Rwanda

U Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain. bavuguruye amasezerano y’ubufatanye muri gahunda izwi nka “Visit Rwanda” kugeza mu mwaka wa 2028.

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere ari na cyo gifite Ubukerarugendo mu nshingano (RDB) cyatangaje ko u Rwanda na PSG bavuguruye aya masezerano bitewe n’imikoranire yatanze umusaruro kuva ubwo batangiraga imikoranire mu mwaka wa 2019.

Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko ubufatanye na PSG bwagize uruhare runini mu kugaragaza u Rwanda nk’ahantu hambere habereye ubukerarugendo ndetse n’impano z’umupira w’amaguru.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, agira ati “Ubu bufatanye bwagize uruhare runini mu kugaragaza u Rwanda nk’ahantu hambere mu bukerarugendo no gushora imari ndetse no kuba urumuri rw’impano muri siporo, ndetse no guhanga udushya mu muco”.

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Kuvugurura aya masezerano kugeza mu 2028 bizadufasha kubakira kuri uwo musaruro mu kurema ibizafasha u Rwanda ndetse n’umuryango wa Paris saint germain.”

Victoriano Melero, uyobora Paris Saint-Germain yungamo ati “Turashaka gukomeza uru rugendo na Visit Rwanda. Ubu bufatanye bwarenze kugaragara gusa, ahubwo birebana n’Indangagaciro, amahirwe ndetse n’ingaruka nziza zirambye. Turerekana uburyo umupira w’amaguru ushobora gutera ishyaka no guhuza abantu ku isi yose.”

Visit Rwanda ni Gahunda leta y’u Rwanda yashyizeho mu buryo bwo kugaragaza ubwiza, umuco, ubukungu n’iterambere by’u Rwanda, hagambiriwe no kubaka sosiyete binyuze muri siporo. Iyi gahunda u Rwanda ruyifatanyamo n’amakipe ya PSG yo mu Bufaransa, Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Butaliyani.

Paris Saint Germain n’ikipe y’ubukombe mu Bufaransa dore ko kuva mu 1970 ishingwa imaze gutwara ibikombe 13 bya shampiyona y’u Bufaransa.

Ku wa 15 Mata 2025, Perezida Paul Kagame yashimiye iyi kipe ubwo yari imaze kubona itike yo gukina 1/2 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rizwi nka (UEFA Champions League).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Basketball

Panorama Sports The Basketball Africa League (BAL) today announced that tickets for the league’s milestone fifth season’s Nile Conference (May 17 – May 25,...

Football

Raoul Nshungu Visit Rwanda iri kugaragara hose I Burayi kubera amakipe ya Arsenal na PSG nyuma yaho,aya makipe aboneye itike yo gukina imikino ya...

Football

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yanganyije na Likuena (Crocodiles) ya Lesotho igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wabereye...

Football

Panorama sports Stade Amahoro igiye gutangira gukorasha VAR (Video Assistant Referee). Amakuru agera ku Kinyamakuru Panorama, agaragaza ko kuva mu ntangiriro za Mutarama uyu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities