Mpyisi: Sakwe Sakwe Malo!
Malonga: Soma Mpyi!
Mpyisi: Agatindi gakanga gakanga amahanga!
Malonga: Inkuba.
Mpyisi: Kimpe
Malonga: Ngicyo
Mpyisi: Koronavirusi
Mpyisi: Sakwe Sakwe Malo!
Malonga: Soma Mpyi!
Mpyisi: Nkanze ibikwerere n’abasaza!
Malonga: Mitrayeze.
Mpyisi: Kimpe!
Malonga: Ngicyo
Mpyisi: Covid 19
Mpyisi: Sakwe Sakwe Malo!
Malonga: Soma Mpyi!
Mpyisi: Taha ugume mu rugo ukarabe n’isabune, witarure utandura akateye!
Malonga: Umunyarwanda.
Mpyisi: Sakwe Sakwe Malo!
Malonga: Soma Mpyi!
Mpyisi: Humura humura turanesha!
Malonga: Pasitori
Mpyisi: Kimpe.
Malonga: Ngicyo
Mpyisi: Afande Kagame Paul.
Mu muco w’abanyarwanda, kera nimugoroba habagaho ibisakuzo, imigani, inkera, ibitaramo n’ibindi. Mu kinyarwanda no mu mico myinshi, ibigwari, ibikange abanyabwoba, abanebwe, abanenganenzi, ibifura n’abandi nkabo ntibahabwaga intebe, abantu bakabagira iciro ry’imigani. Umuntu ati “vaha umugabo utagira Urugo ntarwanira icyicaro!” Kuva Covid19 nkunze kwita mwene Coronavirus yagera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe, naganiriye n’abantu b’ingeri nyinshi, abato n’abakuze, abagore n’abagabo, abayobozi na rubanda, abasirikare n’abasivili, abaganga n’abarwayi, abize n’abatize, abifite n’abakene, abasenga n’abasahinda nsanga bose barimo amoko atanu manini: Abanyabwoba, Abikunda, Injiji, Abizera n’Impfura.
Munyandiko nyinshi zanditswe, ibitabo byasomwe, indirimbo zaririmbwe n’ibiganiro hafi byaganishaga kuri Coronavirus. Bamwe bati “ubukene buzatwica”, abandi bati “Imana yarakaye”, abandi bati “ngaho se Inkotanyi nizidutabare”.
Urwenya rw’abagabo bananiwe kwirirwa no gukorera mu ngo zabo, abagore bishimye ko babonye abagabo n’abana n’ibindi by’akumiro. Umunyarwanda ati “akabi gasekwa nk’akeza!”
Ubu ikiriho ni uko icyi cyorezo kw’isi kimaze gufata abarenze ibihumbi magana atandatu na makumyabiri, kikaba kimaze guhitana abarenze ibihumbi makumyabiri n’umunani, abayikize yabafashe ni ibihumbi birenze ijana na mirongo itatu na birindwi.
Ijanisha rikaba 4 ku ijana by’abo cyahitanye , hafi 27 ku ijana barakize abandi baracyakurikiranwa n’abaganga ari nabo abantu twese tugomba gushimira, nk’uko Afande Kagame yabikoze; tunabaragiza Imana natwe twisengera Nyagasani ngo mu gihe twese dukora iyo bwabaga ngo dukarabe neza n’isabune, tugume mu ngo, twirinde kwegerana, dutabarane duha abatifite, twirwanaho no kwirinda gukangika no guhahamuka by’abanyabwoba, Uwiteka yereke abashakashatsi aho umuti uri twongere gusakuza tuti: “Sakwe Sakwe Malo!” Nanjye nti “SOMA.” Akaga kagiye… Kimpe, ngicyo! Umuti wa Coronavirus.
Prof Pacifique Malonga
Umwanditsi n’umunyamakuru

thebaddest
June 2, 2021 at 07:32
Respect your Culture
atete
July 1, 2020 at 14:00
i hate this