Hashingiwe ku mabwiriza ya Guverinoma agamije gukumira icyorezo cya Koronavirusi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko habaye impinduka ebyiri mu mabwiriza yo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.
CNLG ivuga ko impinduka ya mbere ari iy’uko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo mu turere tariki ya 7 Mata 2020 mu gitondo, cyari guteganyinwe gukorwa n’itsinda rito ntakizaba.
Impinduka ya kabiri ni iyo kuba igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa 13 Mata 2020 nacyo kitazaba.
