Rukundo Eroge
Mu Twicarabami twa Nyaruteja ni mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza, Akagari ka Higiro, mu Mudugudu w’Akabakene. Aha kera hari mu karere k’Imvejuru.
Ku ngoma ya cyami, hakunze kuba intambara z’urudaca hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ahanini zabaga zigamije kwirata ubutwari, buri ruhande rushaka kugaragaza ko rurusha urundi imbaraga.
Mu kinyejana cya 16 umwami w’u Rwanda, Mutara I Semugeshi, yaje guhura n’uw’u Burundi witwaga Mutaga II Nyamubi, bahurira i Nyaruteja bagirana imimaro (Imasezerano hagati y’abami) bemeranywa ko u Rwanda n’u Burundi bitazongera gushotorana. Aho bahuriye kuva ubwo hitwa mu Twicarabami twa Nyaruteja.
Icyakora n’ubwo yamaze igihe, imimaro yaje kurengwaho ku ngoma zakurikiye iya Semugeshi.
Ibi nibyo bituma aha hantu hegereye igihugu cy’u Burndi mu Rwanda hafatwa nk’ahantu ndangamurage, aho abami bagiriye imimaro hari igiti cy’Umurinzi cyangwa umuko cyiherekana.
