Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico myiza ye. Ni bwo bavuga ngo “Akebo kajya iwa Mugarura!”. Wakomotse kuri Mugarura, uwo nyine ku ngoma itazwi ikirari.
Mugarura uwo ngo yakuranye imico myiza cyane, akubitiraho n’ubukire muri byose, imyaka n’amatungo abantu baza kumucaho incuro, akabereka icyibo cya mugerwa w’umuhinzi. Umuhingiye yahingura akamuha incuro y’umuhinzi muri icyo cyibo, hanyuma akamushyiriramo indi y’ubuntu. Abigenza atyo imyaka myinshi n’uje kumusaba inka na we akayimuha ndetse ngo byarimba akamuha n’indi ya kabiri. Byibera aho.
Bukeye inshuti ze n’abana be baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n’imyaka ye. Bati “Dore urimaraho ibintu ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara umeze ute? Ejo uzansanga rubanda rukunnyega ntawe ukureba n’irihumye.” Mugarura yakumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza, ntihagire uwumva ururimi rwe; bigenda bityo igihe kirekire. Biba aho biratinda.
Bishyize kera haza umuntu amugeragesha kumushuka, aramubwira ati “Mugarura, ubuntu bwawe bwo gutanga utabaza rubanda turabwishimira, ariko n’ubwo tugushima bwose njyewe ntacyo urampa, none nje kugusaba inka eshanu zo kubaga.”
Mugarura aramwegera amuha inka eshanu, arazijyana; azigejeje iwe aho kuzibaga arazorora zirakunda ziroroka, ziba amashyo atanu. Rubanda babibonye batyo, barega Mugarura i Bwami ko yangiza ibintu, dore ko uwangizaga inka ze bavugaga ko amara inka z’umwami. Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda baramunyaga ariko inka n’ibintu bye nta muntu wabigabanye, byatwawe na rubanda bose rubyigabaganyije.
Nuko i Bwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro, kuko yabaye umupfu mu bintu by’i Bwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane, abura aho aba n’mugore n’abana be, agumya kuzerera; hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha incuro ebyiri.
Uwo mugabo amukubise amaso, agira impuhwe, ava mu nzu ya kambere ayiha Mugarura, asigara mu nzu yo mu gikari. Mugarura amaze kubona inzu abamo, rubanda bamenye ko yabonye icumbi, abo yagiriye neza batangira kujya bagenda ijoro bamushyira ibintu. Ubwo kugenda ijoro batinyaga i Bwami.
Uwo Mugarura yahaye incuro ndetse akabigira itetu, mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyoboka bamuzanira amafunguro, bamwe mu twibo abandi mu bitebo. Bigeze aho abenshi yagiriye neza bajya kumuhakirwa i Bwami ngo bamuhe umuriro. I Bwami baremera bamuha inka y’umuriro.
Mugarura amaze kubona umuriro, rubanda barishima, noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu byo kumwishimira bamwitura ineza yabagiriye.
Bukeye wa mugabo wazaga kumushuka ngo amuhe inka eshanu zo kubaga (za zindi yagezaga iwe akazorora), yumvise ko Mugarura yaboye umuriro arishima cyane. Arazinduka ajya aho Mugarura acumbitse, aramubwira ati “Ngize amahirwe kuko wabonye umuriro, za nka wampaga zo kubaga uko ari eshanu narazoroye, zabaye amashyo atanu none ngaya amashyo atatu nanjye ndasigarana abiri.
Mugarura amushimana na rubanda, barakomeza barahurura, bamuzanira amaturo y’inka n’imyaka; abadafite imyaka myinshi bakamuzanira mu twibo, yubaka imitiba n’ibigega.
Nuko Mugarura asubira kuba umukungu ndetse arusha mbere aratunga aratunganirwa. Uko rero rubanda bamuzaniraga ibintu bibuka uko yabagiriraga, nibyo byitswe ko “Akebo kajya iwa Mugarura”. – Gushyira akebo iwa Mugarura: Kwitega iminsi; Kukajyanayo = kwitura ineza wagiriwe.
Byegeranyijwe na Ingabire Winnie Musoni
