Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda Na Singapore Mu Bufatanye Mu Kurwanya Ibyaha By’Ikoranabuhanga

Twagirayezu JM( Hagati) na CP Ruzigamanzi Egide( iburyo) bari muri Singapore.

Abayobozi bakuru b’amashami bashife ubugenzacyaha n’iperereza ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), bari mu rugendoshuri muri Singapore, mu rwego rw’ubufatanye mu kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu na, mugenzi we ushinzwe iperereza ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Polisi y’u Rwanda, CP Egide Ruzigamanzi, bageze muri Singapore ngo baganire n’ab’aho uko bafatanye muri ako kazi.

Singapore yari ihagarariwe na DC Zhan Weihan, Umuyobozi wa Polisi Wungirije,  ushinzwe Iperereza n’Ubutasi  akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’iki gihugu, “Singapore Police Force”.

Abo bayobozi bahuriye mu nama yabahuje mu buryo buryo bwihariye yabereye ku ruhande rw’indi ngari iri kubera muri kiriya gihugu Inama Mpuzamahanga yo Kurwanya Uburiganya bwo kuri murandasi (Anti-Scam Conference).

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi, cyane cyane mu kubaka ubushobozi bw’abakozi, gusangizanya ubunararibonye ndetse n’imikorere myiza mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’uburiganya bukorerwa kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga.

Aba bayobozi baturutse mu Rwanda banasuye Ikigo cya Polisi ya Singapore gishinzwe kurwanya uburiganya bwo kuri murandasi (Anti-Scam Command Centre), berekwa uko muri iki gihugu babigenza ngo batahure kandi bagenze abo bagizi ba nabi bakunze gukoresha ikoranabuhanga bagasahura imitungo y’ibigo binini by’imari, bagahombya za Leta.

Ibyaha byo kuri murandasi biri mu byiganje muri iki gihe ikoranabuhanga riri kwaguka.

Ku rwego mpuzamahanga, abantu benshi bibasirwa n’uburiganya bukorwa hifashishijwe telefoni, imbuga nkoranyambaga, ubutumwa bugufi ndetse n’ubucuruzi bwo kuri murandasi.

Mu Rwanda na ho inzego z’umutekano zikomeje gushishikariza abaturage kwitondera abantu babizeza amafaranga, akazi cyangwa ibihembo banyuze ku ikoranabuhanga kandi ari abatekamutwe.

Polisi na RIB bakunze gufata kandi bakerekana abantu bakurikiranweho gukora icyaha bita “Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya”. Iki cyaha abenshi bakunze kugiha inyito “Ubwambuzi bushukana”.

Abibwa muri ubwo buryo ahanini bakururwa n’inyungu nyinshi baba bizezwa ko bazahabwa nibaramuka bakoze ikintu runaka baba bizezwa n’abo batekamutwe.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Singapore bufatwa nk’intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, cyane cyane uburiganya bwo kuri murandasi bukomeje guteza ibihombo byinshi ku baturage no ku bigo bitandukanye ku isi.

Amakuru yatangajwe na Rwanda Investigation Bureau (RIB) ndetse n’izindi nzego ku bijyanye n’ubwambuzi n’uburiganya bukorwa muri ubwo buryo mu Rwanda yerekana ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2024, RIB yakoze iperereza ku birego 52 by’uburiganya bwakozwe hifashishijwe amasezerano y’akazi, viza n’ababeshywe kujya kwiga mu mahanga bakishyura ariko ntibibe.

Icyo gihe hari abantu 63 bakekwagaho ibyo byaha, naho amafaranga yibwe abaturage yageraga kuri miliyoni Frw 215.

Mu mwaka wa 2024, ibikorwa bihuriweho na RIB, Polisi y’u Rwanda na RURA byatumye hafatwa abantu 45 bakekwaho kwiba amafaranga kuri Mobile Money no kuri konti za telefoni.

RIB yavuze ko iri tsinda ryibye abaturage amafaranga arenga miliyoni Frw 424 hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024.

RIB yatangaje kandi ko sosiyete ya “Supermarketings Global Ltd” yakoreye abaturage uburiganya bw’amafaranga y’ikoranabuhanga yitwa cryptocurrency binyuze mu kubatekera umutwe w’ubucuruzi bita pyramid scheme.

Iperereza ryagaragaje ko hari  amafaranga arenga miliyoni Frw 5 yari amaze kwibwa abantu bagera ku 6,000 mu kwezi kumwe gusa.

Hari raporo y’ikigo gishinzwe kureba uko imyenda yishyurwa kitwa TransUnion yagaragaje ko 67% by’Abanyarwanda bigeze guhura n’ubushukanyi bwo kuri murandasi, kri telefoni cyangwa ubutumwa bwa email bikaba byarabaye hagati ya Kanama na Ukuboza 2024, naho 10% bavuga ko babuguyemo bagatakaza amafaranga.

Muri ubwo buriganya, uburyo bwakoreshejwe cyane harimo kubeshya abantu ko babonye akazi, kubizeza inyungu z’ishoramari, kubasaba kohereza amafaranga bavuga ko batsindiye ibihembo no gukoresha SIM swap cyangwa kwiyitirira ibigo by’itumanaho.

Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ruburira abaturage kwitondera abantu babasaba amafaranga kuri murandasi, cyane cyane ababizeza akazi hanze y’igihugu, inyungu nyinshi z’ishoramari, ubucuruzi bwa crypto budasobanutse cyangwa ibihembo bashobora guhererwa kuri telefoni binyuze kuri Mobile Money.

Raporo ya FinScope 2024 yerekana ko 92% by’Abanyarwanda bakoresha serivisi z’imari z’ikoranabuhanga nka Mobile Money, ibintu bituma n’abatekamutwe babona uburyo bwo kwiba abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities