Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

Rubavu: Urubyiruko rwasabwe kuba umusingi wo kurwanya imvugo z’urwango ku mbuga nkoranyambaga

Urubyiruko rwahuriye mu mahugurwa yo kurwanya imvugo z'urwango himakazwa amahoro mu muryango nyarwanda

Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Rwanda rwahuriye mu mahugurwa agamije gukumira imvugo z’urwango no guteza imbere amahoro hifashishijwe ikoranabuhanga, binyuze muri gahunda yiswe ‘Preventing Hate Speech and Promoting Digital Peacebuilding in Rwanda’ kurwanya imvugo z’urwango himakazwa amahoro mu muryango Nyarwanda.

Aya mahugurwa yahuje urubyiruko rwiswe Digital Peace Ambassadors, yateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye na MINUBUMWE ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere United Nations Development Programme.

Mu ijambo ryo gutangiza aya mahugurwa Uwera Marie Alice Kayumba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda no Kubaka Ubudaheranwa bw’Abaturage muri MINUBUMWE, yavuze ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakiri ibibazo by’imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga bishobora guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Uyu munsi kimwe mu bibazo duhanganye nabyo ku mateka yacu, ni imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga, aho usanga hari ababyifashisha mu gukwirakwiza imvugo z’urwango n’amacakubiri no guhakana no gupfobya Jenoside.”

Yakomeje avuga ko ayo makuru n’ubutumwa bubi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitekerereze y’urubyiruko no ku bumwe bw’Abanyarwanda muri rusange.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, yavuze ko aya mahugurwa agamije guha urubyiruko ubushobozi bwo gusesengura amakuru, kwamagana ibihuha n’imvugo zibiba urwango, ndetse no gutegura ubutumwa bwubaka amahoro.

Ati: “Aya mahugurwa azabaha ubushobozi bwo kumenya amakuru yose no kuyasesengura no kuyamagana mu buryo bwagutse ndetse no gutegura ubutumwa bwiza no kugira uruhare mu kubaka umuryango ushingiye ku bwubahane n’ubwuzuzanye.”

Muri ayo mahugurwa hanatanzwe ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ndetse no gutandukanya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’imvugo z’urwango ku mbuga nkoranyambaga.

Uwera Marie Alice Kayumba yibukije urubyiruko ko amahoro atakubakirwa gusa mu nzego za Leta cyangwa mu nama, ahubwo ko no ku mbuga nkoranyambaga hakenewe abantu bafite uruhare mu kwimakaza ubutumwa bwubaka sosiyete.

Yagize ati: “Amahoro ntiyubakirwa mu biganiro by’inama n’inzego za leta gusa, uyu munsi anubakwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, mu bitekerezo dutangaho no mu buryo twitwara muri iyi si y’ikoranabuhanga.”

Yanashishikarije urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’igisubizo aho kuba intandaro y’amacakubiri, agira ati: “Ndashishikariza buri wese gukoresha ijwi rye nk’igikoresho cyo kubaka ibiraro no kubaka inkuta, gukwirakwiza icyizere aho gukwirakwiza urwango no guteza imbere ukuri.”

Biteganyijwe ko urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa ruzunguka ubumenyi buzabafasha gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no kurwanya amakuru ayobya rubanda ndetse n’imvugo z’urwango zikomeje kugaragara cyane cyane ku rubyiruko rukoresha interineti n’imbuga nkoranyambaga buri munsi.

AMAFOTO

Madamu Marie Alice KAYUMBA UWERA Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda no Kubaka Ubudaheranwa bw’Abaturage muri MINUBUMWE

1 Comment

1 Comment

  1. Nkurunziza moses

    May 20, 2026 at 10:03

    Ni intambwe ishimishije cyane ku rubyiruko rw’u Rwanda!
    Gutozwa kurwanya imvugo z’urwango no guteza imbere amahoro hifashishijwe ikoranabuhanga ni ishingiro ry’ejo hazaza heza. Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, kandi iyo ruhagurukiye ubumwe n’amahoro, haba impinduka nyazo.
    Twese dufatanye #DigitalPeace #StopHateSpeech

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities