Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

Urubyiruko rwo muri Ruhango rwashishikarijwe kwiga amateka y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ibyaha

Polisi y'u rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yasabye urubyiruko kwiga neza amateka kugira bamenye igihugu cyabo barwanye n'ibyaha

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’ibanze mu Karere ka Ruhango, yakanguriye urubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu, igaragaza ko ari imwe mu nzira zafasha abakiri bato kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no kwimakaza indangagaciro zubaka sosiyete nziza.

Ubu bukangurambaga bwabaye ku wa 17 Kamena 2026, buhuza urubyiruko rw’abakorerabushake, abakoresha umuhanda ndetse n’abahagarariye inzego zitandukanye, hagamijwe kubafasha gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara mu rubyiruko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda bifasha urubyiruko kugira icyerekezo cyiza no gufata ibyemezo biboneye.

Yagize ati: “Iyo urubyiruko rusobanukiwe amateka y’igihugu cyarwo, rubasha kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kigana. Ibyo birufasha gufata ibyemezo byiza no kwirinda ibikorwa bibi, bityo rukimakaza indangagaciro na kirazira.”

Yongeyeho ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu gitekanye kandi ko rugomba guhora rwirinda ibikorwa byose bishobora kurushyira mu makosa cyangwa mu byaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yagarutse ku byaha bikunze gukorwa n’abakiri bato, birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gukubita no gukomeretsa.

Yasabye urubyiruko gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano rutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe mbere y’uko biba. Ati: “Hari igihe bamwe mu rubyiruko bishora mu byaha batatekereje ku ngaruka zabyo. Turabasaba gutekereza ku ngaruka icyaha gishobora kubagiraho bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Iyo urubyiruko rwiyumvamo gukunda igihugu kandi rugasobanukirwa amateka yacyo, rubasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko kwiga amateka y’u Rwanda bibafasha gusobanukirwa neza indangagaciro z’umuco nyarwanda no kwirinda abantu babashora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Jean Luc Iragena, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati: “Nk’urubyiruko tugomba guharanira kwirinda no gukumira ibyaha twubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Tuyambaze Joffrey na we yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’urugomo, rugakoresha imbaraga zarwo mu bikorwa byubaka igihugu n’iterambere ryacyo.

Ku ruhande rwa Niyirora Naomie, yavuze ko ubumenyi ku mateka y’u Rwanda bugira uruhare rukomeye mu gufasha urubyiruko gutandukanya icyiza n’ikibi. Yagize ati: “Ubumenyi ku mateka y’u Rwanda budufasha gutandukanya icyiza n’ikibi, bityo tukirinda icyaduhungabanyiriza ejo hazaza.”

Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bishimangira ko kubaka urubyiruko rufite ubumenyi ku mateka y’igihugu, ruyobowe n’indangagaciro kandi rufatanya n’inzego z’umutekano, ari imwe mu nkingi zikomeye zo gukomeza kubungabunga umutekano n’iterambere birambye by’u Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities