Imiryango yashinzwe n’Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishamikiye kuri IBUKA, “AERG na GAERG” yatangije gahunda bise AERG–GAERG Week igamije kwita ku barokotse Jenoside batishoboye ndetse no gukomeza guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itangazo rigenewe abanyamakuru iyi miryango yashyize ahagaragara, rivuga ko guhera mu mwaka wa 2015, Imiryango yashinzwe n’Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishamikiye kuri IBUKA, “AERG na GAERG” batangije gahunda bise AERG – GAERG Week ikubiyemo ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gutegura Abanyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, kwinjira mu bikorwa byo Kwibuka bakomeye.
Uyu mwaka kuva tariki ya 23 Gashyantare, AERG na GAERG batangije ibikorwa bya AERG – GAERG Week 2021 izasozwa tariki ya 5 Mata 2021 mu nsanganyamatsiko igira iti: “Turinde amateka yacu, twubaka u Rwanda twifuza”.
Ukaba ari umwanya mwiza wo kwibutsa Abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange ko amateka y’Abanyarwanda ari umusingi ukomeye mu kubaka iterambere ry’Igihugu cyubakiye ku bumwe, umurimo no gukunda Igihugu.
Ibikorwa biteganyijwe biri mu byiciro bitatu (3), bikazakorwa n’abanyamuryango ba AERG na GAERG, abafatanyabikorwa n’inshuti zabo mu buryo bunoze kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koranavirusi (COVID-19).
Ibikorwa nyamukuru bizakorwa birimo Ibigamije kwita ku barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye; Ibigamije kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibimenyetso byayo; Gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, hashinzwe Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi witwa AERG (Association des Elèves et Etudiants Rescapés du Génocide). Umuryango waje kwaguka ugera mu zindi kaminuza, amashuri makuru n’ayisumbuye yo hirya no hino mu gihugu.
Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel yagize ati: “Guhangana n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ni uguhozaho. Guhangana n’abayipfobya bakanayihakana nabyo ni uko. Nk’urubyiruko rero urwo rugamba ruratureba kugira ngo tuzabe mu Gihugu gitekanye. Dufatanye twese kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 dukomeye kandi dufatanye mu bikorwa bitandukanye bya AERG – GAERG Week.”
Mu mwaka wa 2003, imfura mu bashinze AERG bashinze Umuryango w’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide).
Intego nyamukuru y’iyi miryango yombi ni uguhangana n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko haremwa imiryango mishya (Famille) hagamije komorana ibikomere nk’abagize iyi miryango ndetse n’abandi barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994; gusigasira imibereho yabo no kubaka u Rwanda ruzira jenoside, ivangura n’andi macakubiri ayo ariyo yose aho.
Perezida wa GAERG, Gatari Egide yagize ati: “Nyuma y’imyaka 27 turokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 turashima cyane Inkotanyi zayihagaritse kandi zigakomeza gusigasira icyizere n’ihumure. Mu bihe tugiyemo byo kwibuka abacu twakundaga kandi tugikunda dukomeze twibuke ko dufite inshingano yo kusa ikivi cyabo, twubaka u Rwanda twifuza.”

Kuva ibikorwa bya AERG – GAERG Week byatangira ku wa 07 Werurwe 2015, hubatswe inzu 38, hatunganyijwe uturima tw’igikoni turenga 1000, hatanzwe inka z’ineza 39 zirimo izagabiwe Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, izahawe abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu n’abitandukanije n’abicanyi mu gihe cya Jenoside bahisha Abatutsi, hasukuwe inzibutso mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse hatanzwe ibiganiro bitandukanye bikomeza kandi bigategura umuryango nyarwanda kwinjira mu gihe cyo kwibuka bakomeye.
Uwimana Donatha













































































































































































