Itangazo rigenewe itangazamakuru dukesha Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, rigaragaza ko umujenerali umwe, abasirikare bakuru 2 bazamuwe mu ntera hamwe n’undi umwe uri ku rwego rwa Majoro bahawe inshingano muri Ambasade zitandukanye. Aba ofisiye bato 984 bazamuwe mu ntera.
Mu bahawe inshingano muri Ambasade harimo Brig. Gen. Joseph Demali yatumwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya. Lt Col. Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Koloneli, yoherezwa mu butumwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya. Maj. Ephrem Ngoga yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Lt. Col, ahabwa ubutumwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya na ho Maj. Eustache Rutabuzwa yoherejwe mu butumwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.
Perezida Paul Kagame kandi yazamuye mu ntera ba Liyetena 665 bahabwa ipeti rya Kapiteni. Abasuliyetena 319 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Liyetena.
Panorama














































































































































































Hategekimana jean Pierre
May 12, 2021 at 17:58
Tubifurije akazi keaza