Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rukumberi: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2500 y’Abatutsi bazize Jenoside yakore Abatutsi

Imibiri isaga 2500 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi mu karere ka Ngoma (Ifoto/RBA)

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, mu Rwibutso rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2500 y’Abatutsi bazize Jenoside yakore Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko tubikesha RBA, ni imibiri yabonetse ahantu hatandatu, mu Murenge wa Rukumberi. Imibiri myinshi yabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu Kagari kitwa Ntovi. Hakaba hari hashize hafi umwaka iyo mibiri ishakishwa.

Abanyarukumberi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bavuga ko gushyingura mu cyubahiro ababo bibaruhura umutima, bakanaboneraho gusaba abagifite amakuru y’ahaba hakiri imibiri kuyatanga.

Uwari uhagarariye imiryango yashyinguye, Kabandana Callixte, yashimiye abagize uruhare kugira ngo iyi mibiri iboneke. Yaboneye ho no gusaba ko imva ziri mu rwibutso rwa Rukumberi zakongerwa dore ko nyuma yo gushyingura uyu munsi ngo nta wundi mwanya usigayemo wo gushyiramo isanduku.

Yanasabye ko umushinga wo kubaka inzu y’amateka kuri uru rwibutso rwa Rukumberi wakwihutishwa.

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston wari umushyitsi mukuru, yasabye buri wese guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’Igihugu cyavuye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 40 y’abatutsi biswe muri Jenoside.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities