Aho habereye impunduka mu Itorero rya ADEPR, ubuyobozi bwariho bukirukanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere -RGB bugasimbuzwa ubundi, hatangiye kuvuka imanza zagiye mu rukiko, hanitabazwa inzego nkuru z’igihugu bavuga ko hishwe amategeko.
Umwe mu bakristo ba ADEPR Karamuka Froduard ku wa 10 Mata 2021, yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kirega Ubuyobozi bwa ADEPR kwica amategeko, ndetse anagobokeshamo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere -RGB mu izina ry’Umukuru warwo Dr. Usta Kayitesi.
Mu nyandiko uyu Karamuka Frodouard yashyikirije urukiko, yagaragajemo ibibazo bitandukanye byirengagijwe muri ADEPR binyuze mu cyemezo cy’ubutegetsi Ref.160/RGB/CEO/CSD/2020 cyo ku wa 02 Ukwakira 2020 gihagarika inzego z’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR.
Mu isuzuma ry’Ikirego cytanzwe na Karamuka, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa 23 Kamena 2021, rwanzuye ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, ahubwo ububasha bufitwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Nyuma yo kubona uyu mwanzuro w’Urukiko, Ikinyamakuru Panorama cyabajije Karamuka Frodouard ndetse na bamwe mu bayoboke ba ADEPR icyo babitekerezaho. Icyo bahurizaho ni uko bagomba gukomeza gushaka ubutabera, kuko amategeko ya ADEPR yasohotse mu Igazeti ya Leta yakandagiwe kandi nta yandi mashya yigeze ayasimbura.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Karamuka Edouard yavuze ko ikirego cyimutse hategerejwe itariki yo kuburana kandi bahagaze ku kuri.
Ati “Dufitiye icyizere ubucamanza kandi buzaduha ubutabera. Amategeko ntiyakomeza gukandagirwa turebera. Abashyizweho ntibakurikije amategeko n’ibyo bakora rero ntibikurikije amategeko.”
Akomeza agira ati “Icyo duharanira ni uko amategeko asanzwe ya ADEPR yasohotse mu Igazeti ya Leta ariyo agomba gukurikizwa kandi akubahirizwa kuko nta yandi arayasimbura. Nihubahirizwe Statut n’amategeko ngengamikorere kuko nta burenganzira na buke bafite bwo gukora ibyo bishakiye kandi hari amategeko atugenga. Ibyo bakora birabareba ku giti cyabo kuko bisa nk’aho ari itorero rishya ryaje gukorera mu rindi.”
Abandi baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama ariko batemeye ko dutangaza amazina yabo bavuga ko ibirimo gukorwa muri ADEPR byishe abakristo mu mutwe no mu buzima busanzwe kuko gukemura ibibazo byari muri ADEPR byaje bitera ibiremereye kurushaho.
Urubanza rwagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo hakaba hategerejwe itariki yo kuburaniraho.
Andi makuru ariko agera ku kinyamakuru Panorama avuga ko hari abandi bashobora kuba baratanze ibirego bishya biza byiyongera ku cyatanzwe na Karamuka Edouard bishobora kuzakurikirwa n’iby’abakozi basaba kubahiriza uburenganzira bwabo.
Komite nshya y’inzibacyuho yashyizweho na RGB tariki ya 08 Ukwakira 2020 yahise ikora amavugurura nk’uko byari mu nshingano z’ibanze yahawe ubwo yashyirwagaho. Mu mavugurura y’ibanze yakozwe, hakuweho indembo eshanu zari zifite imbibi zingana n’Intara z’igihugu, hashyirwaho indembo 9. Hakuweho kandi amatorero y’Uturere 30 abari bayayoboye baricara, paruwasi zirahuzwa ziva kuri 401 zigirwa 143, umudugudu nawo uhindurirwa izina witwa Itorero iba 3125.
Aya mavugurura yakozwe n’andi akomeje nibyo bishingirwaho havugwa ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyamara hari agomba kubahirizwa. Bavuga kandi ko kuba RGB yarahagaritse inzego bisa nk’aho itorero ADEPR ryakuweho bituma ibikorwa byose bidashingira ku mategeko ahari.
Nyuma y’impinduka zabaye mu buyobozi bukuru bwa ADEPR, hibajijwe byinshi ku birebana n’amategeko. Bamwe bavugako RGB itari ikwiye kwivanga mu mikorere n’imiyoborere by’itorero, abandi bakemeza ko uko byakozwe ariko byagombaga gukorwa kuko RGB yaje nk’Urwego rwa Leta rufite mu nshingano amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere kandi rwari rwahurujwe ubwo bamwe mu bayoboke ba ADEPR bari bandikiye Umukuru w’Igihugu bamusaba ko yabafasha gukura akaduruvayo mu Itorero ryabo.
Abasobanukiwe amategeko bavuga ko n’ubwo ibyakozwe ari byo, ngo icyari kuba cyiza ni uko byari gukorwa hashingiwe ku mategeko shingiro ya ADEPR, aho bari kureka abanyamuryango ba ADEPR bakitorera abayobozi bashya hatabayeho ko Urwego rushinzwe gutanga ibyangombwa by’amadini n’amatorero rushyiraho abarwo.
Tariki ya 02 Ukwakira 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakuyeho inzego z’ubuyobozi za ADEPR, rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.
Tariki 08 Ukwakira 2020, nibwo RGB yashyizeho Komite y’inzibacyuho ya ADEPR igizwe na Pasitori Isaie Ndayizeye wagizwe Umuyobozi wa komite y’inzibacyuho iyoboye ADEPR, akaba anayihagararariye mu mategeko. Pasitori Eugene Rutagarama yagizwe umuyobozi wungirije, Pasitori Budigiri Herman agirwa Umuyobozi nshingwabikorwa muri ADEPR (Uyu mwanya ntiwari usanzweho), Madamu Aulerie Umuhoza wari usanzwe muri Komite nyobozi yakuweho, we yagizwe umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga muri ADEPR, naho Madamu Gatesi Vestine ashingwa abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR.
Rwanyange Rene Anthere














































































































































































Xxxxxx
March 13, 2023 at 05:58
RGB yakoze ibikwiye kandi icyo tubona nuko abakirisitu bari gusenga nta kibazo. Naho ababurana iby’inyungu babuze n’abarwanira kujya mu nshingano bakurikiye inyungu nibo batuma itorero rihamamo imivurungano. Ntago umuntu ajya mu nshingano z’umurimo w’Imana akurikiye inyungu.