Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kazungu Clever yambuwe inshingano zo kuba Umuvugizi wa APR FC

Kazungu Clever wari Umuvugizi wa APR FC

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwagennye ubundi buryo amakuru y’ikipe azajya atambutswa buri munsi mu rwego rwo gufasha abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu kumenya amakuru y’ikipe ya buri munsi nk’uko tubikesha ubutumwa bw’ubuyobozi bw’iyi kipe.

“Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y’ikipe n’aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo www.aprfc.rw, ubundi butumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y’ikipe administration@aprfc.rw cyagwa se no kuri telefone igendanwa 0788317909.”

“Bityo ibikorwa by’ Uwari Umuvugizi wa APR FC byose bikaba bigiye mu nshingano z’umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana guhera 15 Nyakanga 2021.”

Ayo mavugururwa abaye mu gihe Amasezerano ya bwana KAZUNGU Claver wari Umuvugizi wayo yacyuye igihe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021.

Ni muri rwo rwego ubuyobozi bw’iyi ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy’imyaka itanu banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi ndetse abwirwa ko ikipe ubu imufata nk’ umunyamuryango wayo uhoraho.

Ubuyobozi bwa APR FC bwifurije Kazungu Clever amahirwe aho azajya hose kandi bukomeza kumuzirikana nk’umwe mu bakunzi b’iyo kipe.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities