Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika, AGRA, ryatangaje ko rikeneye miliyoni 550 z’amadolari ya Amerika yo gukoresha muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi mu bihugu 16 bya Afurika rigiye gukorana nabyo mu myaka 5 iri imbere.
AGRA yashyize ahagaragara gahunda nshya y’imyaka itanu iri imbere, ni ukuvuga guhera mu mwaka utaha wa 2023 kugeza mu 2027.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, Perezida wa AGRA, Dr. Agnès Kalibata, yavuze ko bimwe mu bizitabwaho muri iyi gahunda ari ugukangurira urubyiruko kurushaho kwitabira ubuhinzi kurusha uko bimeze ubu.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn ari nawe muyobozi w’inama y’ubutegetsi ya AGRA avuga ko ku bufatanye n’ibihugu 16 iri huriro rikoreramo bizeye ko iyi gahunda izazana impinduka zifatika mu ruhererekane nyngeragaciro rw’ubuhinzi uko rwakabaye kuri uyu mugabane.
“Turifuza guhindura imirire y’Abanyafurika tukizera ko buri wese agerwaho n’indyo ihendutse kandi yuje intungamubiri zitandukanye. Ibi byose ariko bifite ikiguzi. Dukeneye miliyoni 550 z’amadorali yo gutera inkunga iyi gahunda. Aha rero reka mbonereho nshimire abafatanyabikorwa bacu mu bijyanye n’amikoro, ariko hejuru ya byose dushimire abafatanyabikorwa b’imena ari bo leta z’ibihugu bya Afurika ndetse n’abahinzi.”
AGRA itangaje izi ngamba zo guteza imbere ubuhinzi bwa Afurika mu myaka 5 iri imbere mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa FAO, rivuga ko ikibazo cy’ibiribwa gikomeje gukaza umurego muri Afurika kurusha ahandi ku Isi.
FAO ivuga ko mu mwaka ushize wa 2021 Abanyafurika bagera kuri 20% bari bafite ikibazo cy’inzara, ibintu bifitanye isano ikomeye no kuba hafi 80% kuri uyu mugabane batabona indyo yuzuye nkuko imibare yo muri 2020 ibigaragaza.
Mu byo uyu mugabane usabwa gukora mu maguru mashya harimo kongera ingengo y’imari ugenera urwego rw’ubuhinzi ikava kuri 3.4% ushyize ku mpuzandengo y’ibihugu byose bya Afurika ikagera byibura ku 10% nkuko bikubiye mu masezerano ya Malabo yo muri 2014.
Panorama









































































































































































