Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Gen Nzabamwita Yahaye Putin Inyandiko Zimwerera Guhagararira u Rwanda 

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yakiriye impapuro yashyikirijwe na Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Burusiya.

Mu kwezi k’Ukuboza 2024, nibwo Gen. Nzabamwita yoherejwe n’u Rwanda kuba Ambasaderi mu Burusiya, asimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi.

Muri Mata, 2025 yatanze impapuro zisabwa n’igihugu yoherejwemo, zimuheshaga uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Burusiya zikaba zarazishyikirijwe Mikhail Bogdanov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Uburusiya.

Mbere yo kuba Ambasaderi, Nzabamwita yakoreye igihugu mu nzego zinyuranye za Gisirikare, harimo no kuba Umuvugizi wa RDF.

Yabaye kandi Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubutasi n’Umutekano ndetse n’Umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu by’umutekano.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. yatangaje ko kugeza ubu ataramenya cyangwa ngo abe yarigeze yumva indirimbo y’umunyarwenya n’umuhanzi uzwi kw’izina rya G Taff,...

Ikoranabuhanga

Jackson Kwizera Abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bakomeje gutanga ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buvuzi. Muri bo harimo gahunda ya IMPALA ibinyujije...

Football

Panorama Sports Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’abagore ya Iran bakina umupira w’amaguru bahawe ubuhungiro muri Australia nyuma yo kuva mu mwiherero w’ikipe yabo wari...

Ubuzima

Jackson Kwizera Abantu benshi bazi ko bicarbonate de soda cyangwa Baking Soda y’ifu ikoreshwa mu guteka cyane cyane mu migati n’ibindi biribwa. Ariko se...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities