Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Abavuzi gakondo basaba gufashwa guca akajagari karimo

Abavuzi gakondo basaba ko hajyaho itegeko ryafasha guca akajagari mu buvuzi bwifashisha iyi miti. Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (FDA), cyo kiraburira abakoresha imiti y’ibimera ko hari irimo udukoko n’ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu. Kirahamagarira abayikora kujya babanza kukigana kikabakorera isuzuma ry’iyo miti.

Umubyeyi utifuje ko hatangazwa imyirondoro ye, waganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, aje gufata umuti ukozwe mu gisura yemeza ko kimufasha mu burwayi bwe, i Nyabugogo ahari ububiko bw’imiti ya kinyarwanda itangwa n’umuvuzi gakondo uhakorera.

Yagize ati “Nk’isereri njyewe irakira, kurya nkarya neza bya bindi byo kumagara mu kanwa kubera diabete ukumva byagabanutse.”

Abacuruza iyi miti benshi baba barayitangiye babikomoye ku miryango. Gusa kuri ubu basanga hakwiye ko Leta ishyiraho itegeko ryakumira akajagari kagaragara muri uru rwego rw’ubuvuzi.

Umuvuzi gakondo witwa Munyankindi Innocent, ati “Turashaka ko bubona ireme, bukagira aho bubarizwa tugakora ubuvuzi bugendera ku itegeko ni bwo bariya babikorera mu muhanda bazacika.”

Barutwanayo Abdul Karim we ati “Turasaba Leta ko yadufasha kunoza umwuga wacu, tukabukora mu buryo bujyanye n’icyerekezo tugezemo mbese bakaduha n’umurongo ukwiye tugenderamo.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda, Nyirahabinesa Gerturde, avuga ko mu gihe cy’itegurwa ry’iri tegeko bagishwa inama ariko kandi ngo baryitezeho ibisubizo by’ibibazo by’abiyitirira uyu mwuga w’ubuvuzi gakondo.

Ati “Twumva icyo itegeko ryadufasha ari ukorohereza abanyamuryango umuti we ukagira agaciro, ikindi ni ugushyiraho ibihano; ibihano bikakaye kuri bariya bamamyi bari hanze babandi bavuga ngo bavura inyatsi, babandi bavura ngo ibirimi kuko hari igihe banabatera ubumuga, ugasanga bamwe ntibavuga.”

Ku rundi ruhande, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, kigaragaza ko ubugenzuzi cyakoze cyasanze myinshi muri iyi miti iba irimo ibishobora gutera indwara mu mubiri w’umuntu, kigasaba abayikora kujya babanza kukigana mbere y’uko bayishyira ku isoko.

Ntirenganya Lazare, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri iki kigo, yagize ati “Ni yo mpamvu dushishikariza abantu batunganya imiti ikomoka ku bimera kwegera Rwanda FDA. Dufite ibisabwa kuri buri ntambwe, niba uje udusaba kugira uruganda ruto rutunganya iyi miti, tukakwereka ibisabwa, tukagufasha kubikora; hanyuma imiti na yo tukayandika.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashize imyaka ibiri hashyizweho politiki igenga ubuvuzi gakondo hagamijwe kubushyigikira no kubuha umurongo. Gusa ubu ngo itegeko rigamije gusubiza mu buryo imikorere yabo riri kwihutishwa nkuko bisobanurwa na Dr. Ntihabose Corneille umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati “Twibaza ko mu mpera z’uyu mwaka, yaba itegeko rishyiraho urugaga rw’abavuzi gakondo tuzaba turifite inzego, zibishinzwe n’iziryemeza  ndetse na serivisi zo kwa muganga harimo n’iz’abaganga gakondo aho ni ho tuzamenyera ngo umwana yemerewe kuvurizwa mu bavuzi gakondo, umugore utwite se? Gutyo. Ese gushyira abantu mu bitaro mu bavuzi gakondo biremewe ibyo byose bizaba biri muri iryo tegeko kandi ministeri y’ubuzima ifite ubushake bwo kuryihutisha kuko rizadufasha gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye?”

Kuri ubu mu ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda habarirwa abagera ku bihumbi bitatu, ariko ubuyobozi bwaryo bukavuga ko hari abagera ku bihumbi bitanu batitabiriye kwimenyekanisha muri iri huriro, yewe ngo hari n’abandi bavuga ko babarizwa mu yandi mahuriro asa n’ahanganye n’irivuga ko ryemewe n’amategeko.

Minisiteri y’ubuzima iherutse gusohora itangazo ribuza abavuzi gakondo kwamamaza imiti ndetse n’indwara bavura mu nzira zinyuzemo izo arizo zose.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.