Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda na Ghana basinye amasezerano yo gukorana imiti n’inkingo

Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA Rwanda) n’icyo muri Ghana basinyanye amasezerano ku bufatanye bwo gukora imiti n’inkingo, mu rwego rwo gutegura FDA Rwanda kugera ku cyiciro cya 3 no guteza imbere ikorwa ry’inkingo mu bihugu byombi.

Ayo masezerano yashyinzweho mukono ku wa gatanu tariki 24 Kamena 2022, n’Umuyobozi Mukuru wa FDA Rwanda, Prof. Emile Bienvenue n’Umuyobozi Mukuru wa FDA muri Ghana Madamu Delese Mimi Darko.

Ikigo cya FDA Rwanda kivuga ko hari ubunararibonye kizigira ku cyo muri Ghana kiri ku cyiciro cya 3 cya OMS/WHO mu bijyanye n’ubuziranenge bw’imiti yizewe ku isoko mpuzamahanga. Bazakorana urugendo rwo kugera ku cyiciro cya Kane aricyo cya nyuma.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, akaba ari na we wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.

Ubu bufatanye bugamije ihererekanya makuru ku byerekeye ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, n’ikorwa ry’inkingo muri ibihugu byombi ndetse no kongerera ubushobozi bwa kimwe mu bigo igihe cyose bibaye ngombwa.

Abayobozi ku mpande zombi bagaragaje ko hari ubushake bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo no kurushaho kwimakaza umubano n’imikoranire.

Umuyobozi Mukuru wa FDA Rwanda, Prof. Emile Bienvenue, yavuze ko kugirana amasezerano n’ibindi bigo bakora akazi kamwe ku Isi byoroshya guherekanya amakuru no kongererana ubushobozi.

Ati “Aya masezerano ntabwo ari Ghana gusa tuyagiranye dusanzwe tuyafitanye n’ibindi bihugu. Uyu munsi rero akaba ari Ghana yari itahiwe. Kandi   aya amasezerano afite umwihariko ku bijyanye n’uruganda rw’inkingo rugiye kubakwa mu Rwanda.”

Akomeza agira ati “Ghana ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite gahunda yo gukora inkingo nk’u Rwanda, bikaba akarusho ko tugirana amasezerano nabo mu rwego rwo guhana amakuru, kugira ngo igihugu gifatanye n’ikindi kongerera ubushobozi bw’abakozi b’ibigo byacu mu kugenzura ubuziranenge bw’inkingo.”

Yakomeje avuga ko gahunda u Rwanda rufite yo gukora inkingo hari ibyo bazafatanya n’igihugu cya Ghana bisobanuye ko ibigo bigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti by’ibihugu byombi bigomba kuba bifitanye amasezerano y’ubufatanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze Ikigo cya FDA Rwanda kizigira byinshi ku cyo muri Ghana, kuko hari urwego rwisumbuye cyagezeho. Ni amasezerano aje nyuma  yo kwiyemeza kwa Perezida Paul Kagame na Nana Akufo-Addo wa Ghana yo kugira ngo habe inganda zikora inkingo.

Ati “U Rwanda ruzatangira gukora inkingo ariko zikorwa mu bice bibiri. Ni ibintu bizubakwa mu gihe cy’umwaka. Tuzazikora ariko zirangirizwe muri Ghana. Aya masezerano ni ukugira ngo tuzakorane muri urwo rugendo zibe zakorewe mu Rwanda ariko zirangizwe na FDA ya Ghana.”     

Akomeza avuga batareba inkingo gusa ahubwo bareba n’imiti n’ubufatanye nk’ibihugu bwa Afurika kugira ngo hubakwe inzego z’ubuvuzi bukenewe muri Afurika. Bigamije kandi gukemura imbogamizi zibaho iyo hari ingamba zatumye ibintu bitagenda nk’uko bigenda hashingiwe no ku cyorezo cya COVID-19, kuko ibihugu bimwe byagiye bifunga imipaka ntubashe kujya gushaka ahandi.

Ati “birageze ko dushaka ko ibintu bikorerwa mu gihugu cyacu ko dushobora kwihaza ku buvuzi, kandi turifuza kugra ku rwego rw’aho ko umuti wakorewe mu Rwanda, urukingo rwakorewe mu Rwanda, dufite ikigo gishinzwe gukora ubugenzuzi cyemeza ko uwo muti wujuje ibyangombwa ugomba kujya ku isoko mpuzamahanga.”

Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA Rwanda) kivuga ko mu myaka itanu irimbere cyifuza kuzaba gifite abakozi b’abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kugenzura imiti n’ibiribwa ku buryo buhamye, bikaba byagera no ku rwego mpuzamahanga bahereye ku nkingo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.